Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

[AMAFOTO]: Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bitabiriye isiganwa ku maguru rigamije guteza imbere ubuzima bwiza

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bitabiriye isiganwa ku maguru ry’intera ireshya na kilometero 10  rigamije guteza imbere ubuzima bwiza bw’abari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abarenga ijana barimo abapolisi babungabunga amahoro bo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda n’abandi bakozi b’umuryango w’abibumbye baturuka mu bihugu bitandukanye.

Abapolisi batanu bari mu bagize itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU2) bakorera mu murwa mukuru Juba nibo bahagarariye bagenzi babo muri iri siganwa.  Ryateguwe n’umuryango wa gikirisitu ukorera rikorera mu bihugu bitandukanye (United Christians Assembly of Nations (UCAN); iri siganwa ryabaye mu gihe hizihizwaga isabukuru y’imyaka itanu, uyu muryango umaze ushinzwe.

Abapolisi b’u Rwanda bitwaye neza muri iri rushanwa dore ko begukanye imyanya ine ya mbere ndetse banahabwa ibihembo bitandukanye.

Mama Rose Martin-King washinze uyu muryango wa gikirisitu (UCAN) mu mwaka w’2013, ni umunyaliberiya akaba n’umukozi w’umuryango w’abibumbye, yashimiye abagize uruhare bose mu gutuma iri rushanwa rigenda neza, abibutsa ko ubuzima bwiza ariryo shingiro ry’ibikorwa byiza bageraho. Uyu muryango ufite intego zo gufasha abakene ndetse no kurengera imiryango iri mu kaga.

Yagize ati:’’Kubungabunga amahoro ntibishobora kugerwaho igihe abakozi b’umuryango w’abibumbye badafite ubuzima bwiza. Mukwiye guhorana intego yo kwirinda indwara zirimo izandura n’izitandura, kuko bizabafasha kubungabunga amagara yanyu no gukora neza akazi kanyu ka buri muns.i Nshimiye abitwaye neza mw’isiganwa ry’uyu munsi.’’

Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira, umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi babungabunga amahoro muri Sudan y’epfo (RWAFPU2), yashimiye abateguye iri isiganwa, ashimangira ko imyitozo ngororamubiri iri mu bituma babasha kuzuza inshingano zabo.

Yagize ati: ‘’Abapolisi b’u Rwanda babungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bazakomeza imyitozo igamije guhora bafite ubuzima bwiza, hagamijwe kubungabunga amahoro n’umutekano w’abaturage.’’

Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bagera kuri 400 babungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.