Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club yatangiye neza shampiyona itsinda College ya Gisenyi

Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) yatangiye neza shampiyona y’umwaka wa 2018 itsinda ikipe y’ishuri rya Koleji ya Gisenyi (Inyemeramihigo ) ku bitego 47-34. Ni umukino wabaye kuwa gatandatu tariki ya 17 Gashyantare ku kibuga cy’iryo shuri.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Police HBC ariyo iri imbere n’ibitego 24-16. Igice cya kabiri uko cyakomezaga kugenda gikinwa, Police HBC yakomezaga kugenda imbere iyobora umukino, ahanini bitewe n’ubunararibonye ifite kubera abakinnyi bayo bamenyereye shampiyona ndetse umukino uza kurangira ku ntsinzi yayo n’ibitego 47-34.

Abakinnyi batsinze ibitego byinshi ni aba Police HBC; abo ni : Rwamanywa Viateur watsinze 10, Hagenimana Fidele watsinze 7 na Mutuyimana Gilbert watsinze 6. Umutoza wa Police HBC Turatsinze Dismas, yashimiye abakinnyi be kubera kwitwara neza. Yagize ati:” iyi ntsinzi twayigezeho kubera ko bashyize mu bikorwa amabwiriza nabahaye. Byaturutse kandi no ku myitozo tumaze iminsi dukora kuko buri mukinnyi wese ubona aba afite ishyaka n’ubushake; hakiyongeraho no kuba ubuyobozi bw’ikipe n’ubwa Polisi y’u Rwanda buduhora hafi bukadufasha mu byo dukeneye byose”.

Yakomeje avuga ko intego bafite ari ukwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino. Twabibutsa ko iyi kipe yari iherutse kwegukana igikombe cy’Intwari mu ntangiriro z’uku  kwezi,  itsinze ikipe bahora bahanganye ya APR HBC ku bitego 46-37. Police HBC ni nayo ifite ibikombe bya shampiyona ya 2014, 2015 na 2016.