Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yarangije shampiyona itsinda Marines FC naho Police HBC itwara igikombe cy’umunsi w’umurimo

Ku mukino wa nyuma usoza shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Turbo National Football League”wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2014,  ikipe ya Police FC yatsinze Marines FC ibitego bitandatu ku busa (6-0).

Umukino ukaba wabereye kuri sitade ya Kicukiro

Umukino ugitangira Police FC yatangiye igaragaza ko ishaka gutsinda, irusha Marines F C, uku gukina neza kwaje kubyara umusaruro ubwo ku munota wa 20 Semanani Emmanuel Crespo yatsinze igitego cya mbere.

Nyuma yo gutsindwa iki gitego Marines yashatse kwishyura ariko ba myugariro ba Oilice FC bakayibera ibamba.

Igice cya mbere cyaje kurangira bikiri igitego kimwe cya Police FC Ku busa bwa Marines FC.

Nyuma y’iminota 5  ku munota wa 50, igice cya 2 kigitangira, Police FC yahise itsinda igitego cya 2 gitsinzwe na Tuyisenge Jacques, nyuma y’iminota 5 ku munota wa 55 atsinda icya 3.

Marines FC yaje gutsindwa igitego cya 4 ku munota wa 62 gitsinzwe na Muhanuka Eric , Kagabo Peter atsinda icya 5 ku munota wa 73, umukino wenda kurangira ku munota wa 82 Kapiteni wa Police FC Uwacu Jean Bosco yatsinze igitego cya 6.

Umukino waje kurangira  gutyo Police FC itahukanye intsinzi  y’ibitego 6 ku busa.

Nyuma y’umukino umutoza wa Police FC yashimiye abakinnyi be ukuntu bitanze anongeraho ko  ko iyi nsinzi bayikesha gukorera hamwe no gukorana ingufu by’abakinnyi be.

Police FC ikaba irangije Shampiyona  iri ku mwanya wa 4 n’amanota 47
Mu mukino w’intoki wa Handball, ikipe ya Police HandBall Club  yo yegukanye igikombe cy’umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihizwa tariki ya 1 Gicurasi buri mwaka idatsinzwe, aho ku mukino wa nyuma yatsinze Gicumbi HBC ibitego 35 kuri 26.

Mu mikino y’amajonjora Police HBC yari mu itsinda B itsinda imikino ibiri inganya undi, yatsinze KIE HBC ibitego 26-14, Nyakabanda 24-19 inganya na ES Kigoma ibitego 16-16, ibona itike yo gukina ½ cy’irangiza.

Muri ½ cy’irangiza, Police HBC yatsinze APR HBC ibitego 23-22.

Ku mukino wa nyuma, Police HBC yatsinze Gicumbi ibitego 35-26, nayo ikaba yari yatsinze ES Kigoma amanota 27-22 ihita itwara igikombe.

Nyuma yo gutwara iki gikombe, umutoza wa Police HBC Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana,yavuze ko bishimira iki gikombe batwaye, ndetse kikaba ari intangiriro yo gutwara ibikombe kuko banifuza gutwara icya shampiyona.

Yanavuze ko ibanga ikipe abereye umutoza  ikoresha muri iyi minsi kugirango itsinde, ari uko hari abakinnyi bashya bungutse bamenyereye amarushanwa, imyitozo myinshi ndetse no gushyira hamwe kw’abakinnyi, ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe.