Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC izamutse ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsindira FC Marine iwayo

Ku munsi wa 11 wa shampiyona Police FC yegukanye amanota atatu itsinze FC Marine, umukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu maze Police FC itsinda igitego kimwe ku busa. 

Igice cya mbere cyatangiye FC Marine yotsa igitutu ariko myugariro ba Police FC bayobowe na Umwungeri Patrick na Habimana Hussein bayibera ibamba. 

Police yagerageje gushaka igitego aho ku munota wa 32 rutahizamu Mico Justin yahushije igitego cyabazwe ku mupira mwiza yarahawe na Nsengiyumva Mustapha, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi aguye miswi.

Igice cya kabiri Police FC yatangiranye ingufu nyinshi ishaka igitego, ku munota wa 58 umutoza Seninga yakoze impinduka aho yakuyemo Nsengiyumva Mustapha na Nzabanita David maze hinjira ba rutahizamu babiri aribo Abed Biramahire na Usabimana Olivier. 

Izi mpinduka zaje gutanga umusaruro aho ku munota wa 65 Abed Biramahire yatanze umupira mu rubuga rw'amahina maze Ndayishimiye Antoine Dominic ntiyazuyaza afungura amazamu. 

Umukino warangiye Police FC yegukanye amanota atatu binayifasha kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona iva ku mwanya wa gatandatu ijya ku mwanya wa kane n'amanota 18.

Nyuma y'umukino umutoza wa Police FC yagize ati" impinduka nakoze mu gice cya kabiri nizo zatumye mbasha guhindura umukino ndasatira cyane bituma mbasha gutsinda umukino, ubu igisigaye ni ugukosora amakosa twakoze tukareba niba twakwitwara neza imikino itaha"

Police FC kuri uyu wa gatatu irakira ikipe ya Kirehe FC ku mukino wo kwishyura mu gikombe cy'amahoro ndetse izakine na AS Kigali kuwa gatandatu utaha,  imikino yombi izabera kuri Stade ya Kicukiro.