Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club yatsinze Urwunge rw’amashuli rwa mutagatifu Aloys i Rwamagana

Kuwa gatandatu tariki ya 31 gicurasi 2014, shampiyona y’umukino w’intoki (handball) yakomeje ikaba yari igeze ku munsi wa gatandatu. Ku mukino wayihuje n’Urwunge rw’amashuri rwa mutagatifu Aloys rwa Rwamagana, umukino wabereye ku kibuga cy’umupoira w’intoki cya Rwamagana ukaba  warangiye ari ibitego 37 bya  Police handball club kuri 27 by’urwunge rw’amashuri rwa mutagatifu Aloys.Muri uyu mukino hakaba harimo abigaragaje kurusha abandi nkia Nzirorera Gilbert watsinze ibitego 12,Duteterimana Nolbert watsinze 7 na Mutuyimana Gilbert 7.

Iyi kipe kandi ya polisi ikaba yitegura no guhatanira igikombe cyo kwibuka kizaba taliki ya 7n’iya 8 kamena uyu mwaka.

Umutoza AIP Antoine Ntabanganyimana wa Police Handball Club yavuze ko umukino utakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi atoza bakoze.

AIP Ntabanganyimana yakomeje avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ugutegura neza ikipe ye igakora imyitozo ikaze mu rwego rwo kuzitwara neza imbere ya Rambura handball club dore ko kuri we asanga kuyitsinda bizamwongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona. Uyu mukino hagati y’amakipe yombi ukaba uteganyijwe kuba ku wa kane tariki ya 5 gicurasi ukazabera mu karere ka Nyabihu.

Kapiteni wa Police Handball Club Turatsinze Dismas nawe yashimishijwe no gutsinda Urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Aloys Rwamagana.

Yavuze ko ibanga ikipe abereye kapiteni ikoresha muri iyi minsi kugira ngo itsinde ari imyitozo ndetse no gushyira hamwe kw’abakinnyi, umutoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe.

Turatsinze Dismas akomeza avuga ko igikombe cya shampiyona  bafite icyizere cyo kuzacyegukana kuko bakora imyitozo myinshi ndetse bakumvira inama umutoza aba yabahaye kugeza ubu Police Handball Club ikaba ari iya kabiri n’amanota 15/15 ikaba izigamye imikino 2 uwa Rambura n’uwa Gicumbi.