Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bugesera: Polisi yafashe imodoka ipakiye amashashi arenga ibihumbi 700

Mu gihe abapolisi bari mu kazi kabo ko kugenzura ibinyabiziga byo mu muhanda, mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 27 Gicurasi, Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yataye muri yombi imodoka yo mu bwoko bwa Hiace ifite pulaki nomero 982 T, ipakiye amashashi ibihumbi 720 na moto yo mu bwoko bwa TVS ifite pulaki numero RB 647 Q yagendaga imbere y’iyi modoka iyirebera nib anta bapolisi bari mu muhanda.

Nyir’amashashi ni Uwihanganye Alphonse w’imyaka 43 naho  umumotari we yitwa Fungaroho Emmanuel w’imyaka 3, bose bakomoka mu murenge wa Ruhuha akarere ka Bugesera.

Fungaroho na Uwihanganye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.
Uwihanganye wemera icyaha akanagisabira imbabazi yavuze ati:” Ndasaba imbabazi kuko ninjije amashashi nyakuye mu Burundi, kandi nzi neza ko bitemewe n’amategeko hano mu Rwanda”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera Superitendent of Police (SP) Victor Vandama yavuze ko kwinjiza amashashi mu Rwanda bitemewe n’amategeko, akaba ashishikariza abantu kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko kandi amashashi yangiza n’ibidukikije.

Aha yagize ati:”Turashishikariza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kwirinda kwinjiza amashashi mu Rwanda, kuko amashashi yangiza urusobe rw’ibinyabuzima”.

Yakomeje asaba buri muturage gukomeza gukorana na Polisi mu rwego rwo gukumira no kwirinda ibyaha,  barushaho gutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’aho batuye.