Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda yarokoye abantu 2 ibakuye mu bwiherero

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Gicurasi, ryarokoye uwitwa Nyiramparaye Sauda wo mu karere Nyarugenge n’umwana w’uruhinja wari watawe na nyina mu karere ka Gasabo, bose ribakuye mu bwiherero.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga Senior Superitendent of Police (SSP) Jean de Dieu Gashiramanga, yavuze ko Nyiramparanye w’imyaka 54, yakuwe mu bwiherero yari yaguyemo mu gihe yari agiye kwiherera mu kagari ka Kinyange umurenge wa Gitega akarere ka Nyarugenge.

SSP Gashiramanga yakomeje avuga ko ubu bwiherero yari arimo bwari bukozwe n’ibiti bishaje cyane, hanyuma akandagiyeho amanukana nabyo agwamo.

Amaze kugwamo nibwo abaturage batabaje iri shami rya Polisi, naryo rifatanyije n’abaturage bamukuramo, n’ubwo yari afite ibikomere byoroheje ku kaguru, bahita bamujyana ku bitaro bikuru  bya kaminuza bya Kigali (CHUK) akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.

Uyu mwana wari ugeze igihe cyo kuvuka warokowe na Polisi we, akaba yari yatawe na nyina mu bwiherero bw’uwitwa Ngeruka utuye mu kagari k’Agateko "tabara abari mu kaga ribitangaza, umudamu witwa Mugeni Marthe yumvise umwana aririra mu bwiherero,  ahita abimenyesha abaturanyi nabo babimenyesha Polisi ariko bahita batangira gutabara uwo mwana bakoresheje imigozi, aho Polisi ihagereye bafatanya kumukuramo, bamurokora akiri muzima ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gihogwe.

Uwitwa  Uwineza Gerardine  w’imyaka 24 wari umukozi wo mu rugo kwa  Mutuyimana Jean de Dieu, niwe ukekwa kuba yabyaye uyu mwana akamuta mu bwiherero agahita atoroka.   

SSP Gashiramanga yavuze ko iperereza rikomeje ngo uyu wakoze aya mahano atabwe muri yombi.

Yanasabye abaturage kwirinda gukoresha ubwiherero bushaje, kuko byabatera impanuka, aho yavuze ko mu gihe babona ubushaje bareka kubukoresha, ahubwo bagashaka ubundi, mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Yakomeje avuga ko inzego z’ibanze zishinzwe isuku zikwiye kujya zisura kandi zigasuzuma  isuku bareba  ubwiherero nk’ubwo bushobora guteza impanuka.

Yasoje agira inama abakobwa ko bakwiye kwirinda gusama inda zitateganyijwe, avuga ko mu gihe habayeho gusama ku buryo butateganyijwe  umuti atari ukwihekura kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.