Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umunyekongo yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa Pistole

Mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umunyekongo witwa Sanka Amor Bamure, afatanywe imbunda yo mu bwoko bwa Pistole.

Sanka Amor Bamure, akaba yafatiwe ku mupaka wa Bugarama mu kagari ka Ryankana umurenge wa Bugarama,akaba yari atwaye imodoka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara yuburengerazuba Assistant Inspector of Police(AIP) Javan Mvano, yavuze ko iyi mbunda ifite nomero 16288 yari iri mu mufuka w’umuceri.

Akaba yagize ati:” Mu gihe imodoka ye yari igeze ku mupaka, nk’uko bisanzwe umupolisi wacu yahagaritse imodoka ngo basake imitwaro yari itwaye, mu gihe basakaga umufuka w’umuceri yari atwaye, bumvise ikintu kimeze nk’icyuma, bagikuyemo basanga ni imbunda yo mu bwoko bwa pistole”.

Yakomeje agira ati:”Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane aho iyi mbunda yari ayikuye, n’aho yari ayijyanye”.

AIP Mvano yakomeje asaba buri wese ugitunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa akaba azi aho ziherereye, kuzishyikiriza ku nzego z’umutekano cyangwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze.

Yasoje asaba abantu bose kugira amakenga y’ibyuma bidasanzwe babona, bityo akirinda kubikinisha, dore ko abantu bose batazi gutandukanya ibisasu n’ibindi byuma umuntu ashobora guhura nabyo.

Sanka Amor Bamure ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje.