Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yatsinze Gicumbi FC muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Ku itariki ya 26 Mutarama 2014 ku kibuga cya Kicukiro habereye umukino wo ku munsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere. Uyu mukino ukaba warahuje ikipe ya Police FC na Gicumbi FC yo mu karere ka Gicumbi.

Uyu mukino  ntiwari woroshye kuko watangiye amakipe yombi agaragaza imbaraga zidasanzwe dore ko Police FC yahataniraga gukomeza kwitwara neza kugira ngo ikomeze kuba imwe mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona. Gicumbi FC yo yari ikeneye amanota atatu, ibyo bikayifasha kuva mu makipe ari mu myanya ya nyuma ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Umukino rero watangiye ushyushye amakipe yombi asatirana. Ku munota wa cumi na gatatu  w’umukino Police FC yari igiye kubona igitego ku mupira wari utewe mu izamu n’umukinnyi ukina hagati wa Police FC Uwimana Jean D’Amour ariko umunyezamu wa Gicumbi FC agarura neza umupira. Police FC yakomeje gusatira maze ku munota wa 44 w’igice cya mbere ihusha igitego cyari cyabazwe ku ishoti ryiza rya rutahizamu Habyarimana Innocent kuko umupira wagaruwe n’igiti cy’izamu.

Police FC yakomeje gusatira maze ku munota wa 45 itsinda igitego cyinjijwe na Kipson Atuheire nyuma yo guherezwa umupira mwiza na Tuyisenge Jacques. Igice cya mbere cyaje kurangira gutyo ari igitego kimwe cya Police FC ku busa bwa Gicumbi FC.

Mu gice cya kabiri ibintu byaje guhinduka maze Gicumbi FC iza guhindura umukino ibasha kwishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere ku munota wa 5 w’umukino. Amakipe yombi yakomeje gusatirana maze ku munota wa 21 w’igice cya kabiri Police FC itsinda igitego cya kabiri ku ishoti riremereye rya Nshimiyimana Imrani wari umaze akanya gato asimbuye Sebanani Emmanuel bakunze kwita “Crespo”. Umukino wakomeje gukinwa neza ku mpande zombi maze uza kurangira gutyo Police FC itsinze Gicumbi FC ibitego bibiri kuri kimwe.