Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club ikomeje kwitwara neza muri shampiyona

Kuva Shampiyona y’umukino w’intoki wa Handball yatangira ku itariki ya 30 Werurwe 2014, ikipe ya Police Handball Club yihaye intego yo kuzatwara igikombe cy’uyu mwaka, ikaba ikomeje kubigaragaza itsinda amakipe atandukanye.

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Mata 2014, ikipe ya Police Handball Club yatsindiye APR Handball Club ibitego 22 kuri 21, umukino ukaba warabereye ku kibuga cy’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Iyi ntsinzi ikaba yaratumye ikipe ya Police Handball Club iza mu makipe atatu aza ku mwanya wa mbere, aho  afite amanota 9 mu mikino itatu, ikaba iza inyuma y’ishuri ryisumbuye rya Kigoma na APR.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Police Handball Club Assistant Inspector of Police(AIP) Antoine Ntabaganyimana, yatangaje ko yishimiye intsinzi babonye, ndetse ashimangira ko ubufatanye bw’abakinnyi n’ubuyobozi bikomeje kugaragara mu ikipe aribyo soko y’intsinzi.

Akaba yagize ati “ twinjiye mu kibuga dufite intego yo gutsinda uyu mukino, ibanga  twakoresheje   ngo dutsinde ,ni imyitozo ikomeye kandi myinshi abakinnyi bahawe ndetse no gushyira hamwe n’ubuyobozi bw’ikipe."

Kugeza ubu amakipe yose uko ari atatu anganya amanota 9 ariko  ikipe y’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Kigoma, ikaza ku isonga kubera umubare w’ibitego,ikipe yakabiri ni APR,naho ku mwanya wa gatatu hakaza ikipe ya Police Handball Club.