Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club irashaka kwegukana igikombe cy’uyu mwaka

Kuva Shampiyona y’umukino w’intoki wa Handball yatangira ku itariki ya 30 Werurwe 20014, ikipe ya Police Handball Club yihaye intego yo kuzatwara igikombe.

Ku itariki ya 30 Werurwe 2014, ubwo shampiyona yatangiraga, Police Handball Club yatangiranye n’ikiruhuko.

Ku munsi wa 2 wa Shampiyona ku  itariki ya 5 Mata, Police Handball Club yakinnye na Nyakabanda Handball Club, maze  Police Handball Club iyitsinda ibitego 34 kuri 24.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Mata shampiyona yarakomeje ikaba yari igeze ku munsi wayo wa 3, aho Police handball club yahuye n’Ishuri ry’Uburezi ryahoze ryitwa Ishuri  Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), nayo iyitsinda ibitego 43- 11.

Nyuma y’umukino wabahuje na Nyakabanda Handball Club, umutoza wa Police Handball Club Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yavuze ko umukino utakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi atoza bakoze.

AIP Ntabanganyimana yakomeje avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ugutegura neza ikipe ye igakora imyitozo ikaze mu rwego rwo kuzitwara neza imbere ya APR handball club dore ko uyu mukino uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 27 Mata ukazabera ku kibuga cy’inzu y’urubyiruko ya Kimisagara.

Kuri we, asanga kuyitsinda bizamwongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona. Kapiteni wa Police Handball Club Turatsinze Dismas nawe yashimishijwe no gutsinda uyu mukino, avuga ko ibanga ikipe abereye kapiteni ikoresha muri iyi minsi kugira ngo itsinde ari uko hari abakinnyi bashya bungutse n’umutoza ufite ubunararibonye, imyitozo myinshi ndetse no gushyira hamwe kw’abakinnyi, umutoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe.

Turatsinze Dismas akomeza avuga ko umwaka ushize igikombe cya shampiyona cyabaciye mu myanya y’intoki kuko babaye aba 2, ariko ubu   bafite icyizere cyo kuzacyegukana kuko bakora imyitozo myinshi n’aba bakinnyi bashya kandi bakomeye baje mu ikipe yabo, ndetse bakumvira inama umutoza aba yabahaye.

Kugeza ubu Police Handball Club iri ku mwanya wa 4 by’agateganyo n’amanota 6 n’ibitego 77 izigamye.

Mu mwaka wa 2011 na 2012 Police Handball Club yatwaye ibikombe 3 yikurikiranya harimo 2 bya shampiyona y’iyo myaka yombi, 2 bikinirwa ku munsi w’intwari uba ku itariki ya 1 Gashyantare, na 2 byo ku munsi wo kwibohora uba ku itariki ya 4 Nyakanga.