Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yatsinze AS Muhanga mu mukino wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Police FC yitwaye neza muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere inyagira AS Muhanga ibitego 5 kuri 2 .

Uyu mukino ukaba wari uwo ku munsi wa 25 ari nawo ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona “Turbo King National Football League”, umukino ukaba wabereye kuri Sitade ya Muhanga kuri uyuwa gatandatu  tariki ya 26 Mata 2014.

Umukino ugitangira Police FC yerekenye ko ifite inyota yo gutsinda, ari nabyo byatumye igice cya mbere kirangira yamaze gutsinda ibitego 3 ku munota wa 15, umukinnyi Sebanani Emmanuel uzwi ku izina rya Crespo, yatsinze igitego cya mbere, Eric Muhanuka atsinda icya 2 ku munota wa 23, igice cya mbere kijya kurangira ku munota wa 42 Innocent Habyarimana atsinda icya gatatu.

Igice cya 2 cyatangiye Police FC ikomeza guhanahana neza umupira cyane cyane abakinnyi bo hagati. Uku gutanga neza umupira kwa Police FC byatanze umusaruro kuko ku munota wa 74 Nshimiyimana Musa yatsinze igitego cya 4, maze umukino wenda kurangira ku munota wa 90 Habimana Musa ashyiramo agashinguracumu, umukino urangira Police FC itsinze ibitego 5 kuri 2 bya AS Muhanga.

Kugeza ubu Police FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 44, ku mukino usoza shampiyona ikaba izahura na Marines FC ku Mumena uwo mukino ukazaba kuwa gatandatu tariki ya 03 Gicurasi 2014.