Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police FC yatsindiye kujya muri ¼ cy’igikombe cy’amahoro

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Mata 2014, mu mikino ya 1/8 y’igikombe cy’amahoro, ikipe ya Police FC yakinnye na Mukura Victory Sports, bakinira kuri Sitade ya Muhanga, Police FC iyitsinda ibitego 3 kuri 1, ihita ibona itike yo kujya muri 1/4.

Umupira watangiye Police FC bigaragara ko irusha Mukura VS, ari nabyo byatumye ku munota wa 16 ba myugariro ba Mukura bakorera ikosa umukinnyi wa Police FC ihita iba Penaliti, iterwa neza na Tuyisenge Jacques igitego cya mbere kiba kiranyoye.

Police FC yakomeje gushaka ibitego, ari nako Mukura nayo ishaka kwishyura, ariko ku munota wa 42 Rutahizamu wa Police FC Habyarimana Innocent atsinda igitego cya 2, igice cya mbere kirangira gityo.

Mu gice cya 2 Mukura yishyuye igitego kimwe, bisa n’ibikanguye abakinnyi ba Polisi ari nabwo ku munota wa 83 Habyarimana Innocent yatsinze igitego cya 3, umupira urangira utyo.

Muri 1/4 Police FC izahura na Musanze FC yo  ikaba yaratsinze Kirehe CF yo mu cyiciro cya 2 kuri Peneliti.