Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Buri kwezi Polisi y’u Rwanda igaruza Miliyoni 52 z’abahunga imisoro

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu  buri kwezi bagaruza Miriyoni 52 z’amafaranga y’u Rwanda ni kuvuga miriyoni 13 buri cyumweru ava kubantu  bahunga   imisoro.

Chief Superintendent Emmanuel Kalinda yavuze ko iyo misoro yose iba yanyerejwe, iba ikomoka kubicuruzwa biba bitanyuze ku mipaka ngo byishyure imisoro.

Yavuzeko ishami rishinzwe kurwanya magendu rifasha Leta mu gukumira no kurwanya magendu mu gihugu ariyo mpamvu bashyira ingufu mu gufata no gutahura abinjira n’abinjiza ibicuruzwa muburyo butewe n’amategeko bahunga imisoro.

Yagize  ati" Iyo twitegereje uburyo imipaka y’igihugu cyacu uko iteye usanga ifunguye bikorohera abakora magendo kunyereza imisoro ariko dukorera hamwe n’izindi nzego zirimo ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA) n’izindi nzego za Leta zibishinzwe  mu guhasya abora magendu”.

Yavuze ko iyo  abanyereje imisoro akenshi badaca ku mipaka, n’abahayuze  bagahitamo gushakisha ibyangobwa bitemewe ugasanga biteza igihombo kinini kuri leta kuko baba batamenyekanishije imisoro.

Yavuze ko kuva bafata ingamba zikaze abantu bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko gutanga imisoro,nubwo usangamo abantu bake bakitiranya ibicuruzwa barangura nk’imyenda akayitiranya nibindi bicuruzwa kugirango bishyure imisoro mike.

CSP Kalinda yavuze ko mubicuruzwa bakunda gufata harimo Nido,amasabune,inzoga z’imivinyo,Salisa ,imyunyu nibindi bicuruzwa bitandukanye.

Akomeza avuga ko abacuruzi bamwe  badatanga inyemeza buguzi zihuye n’ibicuruzwa bazanye bamwe muri bo niyo basabwe  inyemeza buguzi bakavuga ko ntazo bafite cyangwa ko bazibagiwe bajya kuzizana ntibagaruke ibyo bigatuma ibicuruzwa byabo byangirika.

Agira inama kandi abakora ubucuruzi kwirinda gukora ibintu binyuranyije n’amategeko kugirango bibarinde kugwa mu mitego n’ingaruka zo gukwepa imisoro kuko nk’uko akomeza abivuga, Polisi y’u Rwanda iri maso kandi ikaba itazahwema kubata muri yombi.

CSP Kalinda akaba asaba abaturage kudaceceka mu gihe babonye abantu bakeka ko bakora ubwo bucuruzi bwa magendu, ahubwo bagahita bageza amakuru kuri Polisi n’izindi nzego kugira ngo bafatwe bityo bashyikirizwe ubutabera.