Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police Handball Club ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona (copy 3)

Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’igihugu y’uyu mukino aho mu mikino yose imaze gukina uko ari 12 yayitsinze; bikaba bituma ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota 36 kuri 36.

Mu mpera z’icyumweru gishize, iyi kipe yitwaye neza ku wa gatandatu mu karere ka Rubavu aho yatsinze Koleji ya Gisenyi ibitego 43 kuri 25. Ni umukino abakinnyi ba Police HBC bigaragaje cyane. 

Abatsinze ibitego byinshi ni Duteteriwacu Norbert watsinze ibitego 9, Nshimiyimana Alexis watsinze 7 , naho Bizimana Haruna atsinda 6. Bukeye bw’aho ku cyumweru, Iyi kipe yongeye kwitwara neza mu karere ka Rwamagana ; yahatsindiye Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys  ku bitego 41 kuri 23.

Ku mwanya wa kabiri ikurikiwe n’ikipe ya APR HBC n’amanota 34 kuri 36 kuko mu mikino y’icyiciro kibanza yari yaratsinzwe na Police HBC bahora bahanganiye ibikombe.

Umutoza wa Police HBC , Turatsinze Dismas yavuze ko intego bafite ari ugukomeza gukora cyane kugira ngo bazegukane igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka. 

Yagize ati," Kuva uyu mwaka watangira twitwaye neza. Twatwaye irushanwa ryahariwe kwibuka Intwari z’u Rwanda ryabaye mu kwezi kwa Gashyantare, ndetse tunegukana  iryo kwibuka abakinnyi n’abakunzi b’uyu mukino baziza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ndetse turi ku isonga muri shampiyona y’uyu mwaka. Turashaka gukomeza kwitwara neza. Ndashimira ubuyobozi bwa Polisi muri rusange butuba hafi bukadufasha mu byo dukenera byose. Icyo dusabwa ni ugukora imyitozo myinshi kugira ngo icyizere ubuyobozi n’abafana bacu badufitiye tuzasoze tubahaye igikombe."

Ku munsi wa 13 wa shampiyona, ku cyumweru tariki ya 15 Nyakanga, iyi kipe izajya mu karere ka Ruhango gukina n'Ishuri ryisumbuye rya Kigoma. 

Ikipe ya Police Handball Club yatwaye igikombe cya shampiyona inshuro 3 zose zikurikiranya, ibi byabaye mu 2014, 2015 na 2016