Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mu mikino ibanza ya Play Off Police HBC yatsinze APR HBC na ADEG Gituza .

Kuri uyu wa Gatandatatu tariki 04 Gicurasi nibwo hatangiye imikino ibanziriza umukino wa nyuma uhesha igikombe ikipe ya mbere muri shampiyona ya Handball mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego iyo mikino yabereye mu karere ka Gatsibo muri GS ADEG Gituza. Iyi mikino ya Play Off ihuza amakipe ane,abiri yabaye aya mbere mu itsinda ry’ Amajyepfo n'andi abiri yavuye mu itsinda ry'Iburasirazuba.

Mu mukino wahuje Police Handball Club na ADEG Gituza watangiye ku isaha ya saa yine za mugitondo Police HBC yabashije kuwutsina ku bitego 42 kuri 30 bya ADEG Gituza. Ni umukino Police yatangiye igaragaza kurusha iyo byari bihanganye kuko igice cya mbere cy 'umukino cyarangiye Police HBC ifite ibitego 18 kuri 7 bya ADEG Gituza.
Muri rusange iminota 60 y'umukino yarangiye Police irusha ADEG Gituza ibitego 12

Abasore nka Nshimiyimana Alexis, Rwamanywa Viateur na Habimana Jean Baptiste nibo bafashije cyane Police kugera kuri iyi tsinzi aho buri umwe yashoboye gutsinda ibitego bigera kuri 6 mu mukino.

Nyuma y'uyu mukino,hakurikiyeho undi w'ishiraniro wahuje amakipe y'ibigugu hano mu Rwanda mu mukino wa Handball ariyo Police Handball Club na APR Handball Club.

Igice cya mbere cy'umukino cyatangiye ubonako APR HBC irusha Police HBC kuko cyarangiye APR HBC ifite ibitego 23 kuri 18 bya Police HBC.

Mu gice cya kabiri abakinnyi b'ikipe ya Police HBC bagarutse bakajije umurego. Nibwo umukinnyi wa Police HBC CPL Duteteriwacu Albert yaje akora ikinyuranyo ahita atsinda ibitego bitanu byose APR HBC yarushaga Police HBC mbere y'uko bajya kuruhuka.

Amakipe yombi yakomeje guhatana kugeza ubwo umukino wose waje kurangira Police ishoboye kwigaranzura APR ikayitsinda ibitego 40 kuri 39.

Nyuma y'umukino Inspector of Police(IP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko uyu mukino wari ukomeye nk 'uko n'ubundi bisanzwe bigenda iyo bahuye na APR HBC. Gusa avuga ko abakinnyi be batangiye nabi igice cya mbere nyuma ariko bakaza gukosora amakosa.

Yagize ati:"Ubusanzwe APR HBC ni ikipe ikomeye, iyo yahuye na Police uba ari umukino ukomeye. Ariko nanone sinabura kuvuga ko abakinnyi banjye batangiye nabi igice cya mbere. Batangiye ubona ko bafite amakosa atandukanye gusa mu gice cya kabiri bihutiye kuyakosora."

Muri uyu mukino umukinnyi witwaye neza ku rusha abandi ni CPL Duteteriwacu Albert aho yatsinze ibitego 10 wenyine ,Nshimiyimana Alexis yatsinze ibitego 6 naho CPL Mutuyimana Giribert yatsinze ibitego bine.

Umutoza wa Police HBC akomeza avuga ko hagiye gukurikiraho imyitozo kugira ngo ikipe izakomeze kwitwara neza