Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

ITANGAZO RYA POLISI Y’U RWANDA

Kuwa 28 Mata 2017

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, ahagana mu ma saa kumi za mugitondo, mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge,muri ruhurura yari yihishemo abana batatu bo mu muhanda hafashwe n’inkongi y’umuriro. Babiri muri bo bahiriyemo bikomeye bibaviramo urupfu. Uwa gatatu ararembye ari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ryerekana ko abazamu batatu aribo bateje iyi nkongi y’umuriro, bakaba bari gushakishwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ati: ”Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gushakisha abakekwaho iki gikorwa cya kinyamaswa kugirango batabwe muri yombi. Turasaba uwo ari we wese wagira amakuru yatuma bafatwa kuyatugezaho.”

Polisi y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo.

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE