Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko Lieutenant Joel Mutabazi yashyikirijwe Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Polisi ya Uganda. Uyu mugabo yashakishwaga ku rwego mpuzamahanga, akaba yari yaratorotse igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ndetse akaba anashinjwa ibyaha by’iterabwoba n’ibindi byaha yakoreye i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare avuga ko ibi bitandukanye n’ibyari byavuzwe mu bitangazamakuru binyuranye ko hari ababa baragerageje kumushimuta aho yari afungiwe muri Uganda.

Avuga ko kuba Polisi ya Uganda yamushyikirije iy’u Rwanda, ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza isanzwe iriho hagati ya Polisi z’ibihugu byombi mu kurwanya ibyaha ndengamipaka, binyujijwe mu miryango bahuriyeho nka Polisi mpuzamahanga (Interpol) n’umuryango uhuje za Polisi z’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO), bityo Lt Mutabazi akaba agomba gushyikirizwa ubutabera.

Iperereza ryakozwe na  Polisi y’u Rwanda ryerekana ko Lt Mutabazi afite aho ahuriye n’iterwa ry’ibisasu bya gerenade mu Rwanda ryari riyobowe n’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda witwa Rwanda National Congress (RNC) ufatanyije n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu mutwe wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.      

ACP Gatare arashimangira ko Polisi y’u Rwanda yari yifuje ko Mutabazi yafatwa akagarurwa mu Rwanda kugira ngo abazwe kandi aburanishwe ku byaha ashijwa kuba yarakoreye ku butaka bw’u Rwanda.

Lt Mutabazi n’abo bafatanyije barashijwa ibyaha biremereye birimo ibikorwa by’iterabwoba,byahitanye inzirakarengane. ACP Gatare aragira ati” Nta buhungiro abanyabyaha bafite, Polisi y’u Rwanda ikaba itazahwema gusaba ko bafatwa aho bari hose bakoherezwa mu Rwanda bagashyikiriza ubutabera ku bufatanye n’ibindi bihugu byo mu karere”.

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE