Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Itangazo rigenewe abanyamakuru (copy 2)

Mu ijoro ryakeye kuwa 19 Kamena ,  mu masaha ashyira saa sita z’ijoro, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bataramenyekana bateye mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Nyabimata mu kagari ka Nyabimata mu mudugudu wa Rwerere.

Barashe abantu 5 babiri barapfa, naho 3 barakomereka barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge. Abakomeretse  bajyanywe mu bitaro bya Munini aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Abo bagizi ba nabi banatwitse imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, banagerageza no  kwiba  SACCO ya Nyabimata ariko ntibashobora kugira icyo batwara.

Banateye kandi muri santeri yubucuruzi ya Rumenero, bahiba ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa barabijyana.

Bateye baturutse mu gace k’ishyamba rya Nyungwe gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, ari nayo nzira bongeye gucamo bagenda.

Inzego z’umutekano zihutiye gutabara no gushakisha abagizi ba nabi.

Abayobozi n’abashinzwe umutekano bakoranye  inama n’abaturage yo kubahumuriza mu gihe hagishakishwa abo bagizi ba nabi.

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE