Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU (copy 1)

Mu ijoro ryakeye ryo ku itariki 01 Nyakanga 2018 mu gihe cya saa 23H30 abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, Akagari ka Ruhinga mu mudugudu wa Cyamuzi.

Abo bagizi ba nabi bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije  gutera ubwoba abaturage.

Bashimuse bamwe mu baturage babatwaza ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara. 

Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy'u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.

Inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage barabahumuriza.

Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano, bahana amakuru kugirango abo bagizi ba nabi bamenyekane.

Polisi y'u Rwanda

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE