Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kutishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko no kudasuzugura inzego z’umutekano, cyane cyane igihe bafatiwe mu byaha.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho kuwa kabiri tariki ya 6 Gicurasi, Umupolisi wari uri ku kazi ke ka buri munsi, mu rwego rwo kwitabara arasiye agakomeretsa umujura ruharwa wari ugerageje kumurwanya no kumwambura imbunda.

Uyu mujura akaba yarageragezaga kwiba ibintu mu modoka yari ihagaze kuri feux-rouge ziri hafi y’icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali

Uyu mujura kandi akaba azwiho  kuba yarafunzwe inshuro nyinshi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Hari abantu bitwaza ubucuruzi butemewe mu mujyi wa Kigali, ariko nyamara bakora ibindi byaha birimo ubujura, kwambura abadamu amasakoshi yabo, kumena ibirahure by’imodoka bakiba ibikoresho by’ikoranabuhanga biba birimo n’ibindi.

Polisi y’u Rwanda iributsa ko itakwihanganira  ibikorwa nk’ibi bihungabanya umutekano, kandi ko ubifatiwemo abihanirwa, ndetse ikaba inasaba aba bakora ubu bucuruzi bwo mu muhanda kubireka bakajya gukorera mu masoko yabugenewe. .

Polisi y’u Rwanda kandi irasaba abaturage kubahiriza amategeko no kubaha umupolisi n’izindi nzego z’umutekano cyane cyane igihe ziri ku kazi.

Abaturage nabo barasabwa gukomeza gutanga amakuru y’umuntu wese wishora mu bikorwa bihungabanya umutekano.

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE