Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Visi Meya wa Nyamasheke yasabye abakuru b’imidugudu guharanira kugira imidugudu itarangwamo icyaha

Imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zaba iz’umutekano, iz’ibanze ndetse n’abaturage bigira uruhare runini mu guhanahana amakuru, bityo ibyaha bigakumirwa bitaraba.

Kubera iyo mpamvu, Polisi y’u Rwanda ihora ishakisha icyatuma iri hame ryo gukumira icyaha kitaraba no kugira umudugudu utarangwamo icyaha rigerwaho.

Ni muri urwo rwego ku itariki ya 7 Nyakanga, Polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke yagiranye inama n’abakuru b’imidugudu 53 y’mirenge ya Kagano na Kanjongo, baganira ku ruhare mu gukorera hamwe no gutangira amakuru ku gihe, hagamijwe guharanira kugira imidugudu itarangwamo icyaha.

Iyi nama yateraniye mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Kanjongo, iyoborwa n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Ntaganira Josue Michel ari kumwe Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego n’abaturage mu karere ka Nyamasheke Inspector of Plice (IP) Philippe Abizeye.

Mu ijambo yagejeje kuri aba bakuru b’imidugudu, Umuyobozi w’akarere w’ungirije Ntaganira Josue yashimiye aba bayobozi uruhare bagaragaza mu guharanira inyungu rusange z’igihugu.

Yagize ati”Akazi mukora ni kenshi kandi gasaba ubwitange. Mumenya ibikorerwa mu midugudu yanyu byose kandi mukanabimenyesha izindi nzego mukorana, bityo ibibi bigaragayemo bigakosoka hakiri kare. Ku bw’iyo mpamvu rero, biragaragara ko ari mwe jisho ry’imidugudu mubereye abayozi. Nimuharanire kugira imidugudu y’intagarugero itarangwamo icyaha, bityo umusaruro wanyu uzanagaragara no ku rwego rw’Igihugu.”

Yasoje ijambo rye ashimira Polisi uruhare n’imikoranire myiza, n’inama idasiba guha inzego z’ibanze, asaba aba bayobozi gukurikiza inama bagirwa na Polisi.

IP Abizeye, nawe yashimiye abakuru b’imidugudu imikoranire myiza bafitanye n’inzego z’umutekano ndetse n’ uruhare bagira mu guhanahana amakuru y’ibibera mu midugudu bayobora.

Yakomeje asaba aba bakuru b’imidugudu kujya bagira amakenga ku muntu wese babonye yinjiye mu mudugudu batamuzi,abasaba kumvisha amatwi no kurebebesha amaso ibiwuberamo byose.

Yagize ati”Umudugudu ni muto muzi ingo ziwugize n’umubare w’abawutuye. Igihe mubonye uwinjiyemo atahasanzwe musabwe kumukurikirana mukamenya n’ikimugenza abo aje kureba naho aturutse, mwabona mutamuzi mugatanga amakuru ”.

Yongeho ati” Abakoresha ibiyobyabwenge n’abacuruza magendu murabazi ndetse n’abakora ibindi byaha bitandukanye muba mubazi, ingo zibanye  neza n’izibanye nabi murazizi. Niyo mpamvu ari mwe mufite uruhare runini rwo gutanga amakuru ku gihe kugirango dukumire ibyaha bitaraba.”

IP Abizeye yasoje asaba aba bakuru b’imidugudu kuzuza neza ikayi y’umudugudu, bagakomeza guharanira iterambere ry’imidugudu bayoboye, baharanira ko kugira umudugudu utarangwamo icyaha biba umuco.