Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Uko abakoresha umuhanda bakiranye yombi Gerayo Amahoro

Ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda buzwi nka 'Gerayo Amahoro' kuva busubukuwe na Polisi y'u Rwanda,  hagamijwe kwibutsa abakoresha umuhanda uruhare rwabo mu gukumira impanuka, abenshi muri bo bakomeje kugaragaza imbamutima zabo ku byiza by'ubu bukangurambaga.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro  bwasubukuwe mu kwezi k'Ukuboza, umwaka ushize wa 2022, nyuma y'uko bwari bwarahagaritswe hashize ibyumweru 39 butangijwe bitewe n'icyorezo cya Covid-19.

Abakoresha umuhanda bashishikarizwa kwirinda kurangara n'andi makosa ashobora guteza impanuka, umutekano wo mu muhanda bakawugira umuco atari ugutinya guhanwa n'amategeko.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) uvuga ko abari hagati y'imyaka 5 na 29 y'amavuko ari bo bakunze kwibasirwa n'impanuka zo mu muhanda.

N'ubwo impanuka zagiye zigabanuka mu Rwanda, abarenga 650 bapfuye bazize impanuka mu mwaka ushize, abagera ku 4000 barakomereka.

Mu byumweru bibiri bishize ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwashyize imbaraga mu kwigisha abanyeshuri b'amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza, mu nsengero no mu misigiti, mu muganda no mu nteko z'abaturage, no mu mihanda, aho ibyiciro byose by'abakoresha umuhanda bakangurirwaga kubahiriza amabwiriza agenga umuhanda mu rwego rwo gusigasira umutekano wawo.

Ku batwara ibinyabiziga by'umwihariko, bagiye bashishikarizwa koroherana, kubahiriza umuvuduko wagenwe, kubahiriza uburenganzira bw'abanyamaguru, kutavugira kuri telefone batwaye n'andi makosa yabateza impanuka.

Abanyeshuri bashishikarizwa kwambukira mu mirongo yabigenewe izwi nka 'zebra crossing' aho iri, kugendera ku nkombe z'umuhanda mu gisate cy'ibumoso aho bareba imodoka zibaturuka imbere, kudakinira mu muhanda, kudahagarara mu modoka cyangwa ngo bashyire umutwe hanze no kutambuka umuhanda bavugira kuri telefone.

Amakosa nk'ayo ni amwe mu bintu bitatu by'ingenzi biteza impanuka ari byo; uburangare bw'abakoresha umuhanda, amakosa ya mekanike y'ibinyabiziga n'imiterere y'umuhanda.

Abarimu, abayobozi b'inzego z'ibanze, abayobozi b'amadini n'abaturage mu midugudu bishimiye ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bavuga ko nta gushidikanya ko buzahindura byinshi ku mikoreshereze y'umuhanda bityo impanuka zikagabanuka cyane.

Tega Innocent, umuyobozi w'umudugudu wa Gikundiro, akagari ka Nyakabanda mu murenge wa  Niboye wo mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko abanyamaguru batari basobanukiwe  ibyo gukoresha umuhanda, bakambuka uko biboneye, bimwe mu byajyaga biteza impanuka za hato na hato.

Ni mu gihe imibare itangwa n'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, igaragaza ko abanyamaguru ari bo benshi bahitanwa n'impanuka zo mu muhanda.

Tega yakomeje avuga ko abanyamaguru benshi bagongwa n'imodoka bitewe no kutamenya uruhande rwo kugenderamo, kudasobanukirwa amatara n'ibyapa byo ku muhanda n'aho kwambukira.

Yavuze ko na we ubwe, atari asobanukiwe igisate abanyamaguru bagomba kugenderamo, ashimira ubu bukangurambaga yavuze ko ari amahirwe  bagize yo kumenya amabwiriza agenga umuhanda azabafasha gukiza ubuzima.

Ntaganira Bosco na we utuye mu murenge wa Niboye yifuje ko Gerayo Amahoro yashyirwa mu byigisho bya buri munsi uko inteko z'abaturage ziteranye, kugira ngo umutekano wo mu muhanda ugirwe umuco.

Yavuze ati: "Ngendeye ku byo mbashije kumenya uyu munsi ntari nzi, amabwiriza agenga umuhanda aramutse agiye yibutswa kenshi, abakoresha umuhanda bakayasobanukirwa kandi kuyubahiriza bikagirwa umuco, impanuka zitwara ubuzima bw'abantu zakwirindwa ku buryo bugaragara."

Ntaganira yunzemo ko bafite inshingano zo guharanira ko kwirinda impanuka biba amahitamo ya buri wese kandi bagahora babitoza n'abana babo.

Kabalisa Philomene,ufite abana bato bajya ku ishuri buri munsi, yavuze ko yahoranaga impungenge z'uko bashobora guhitanwa n'impanuka.

Yagize ati: "Nk'umubyeyi nkaba nkoresha n'umuhamda by'umwihariko, nyuma y'uko Polisi y'u Rwanda idukanguriye gukoresha umuhanda utekanye nk'amahitamo akwiye ngo buri wese agere aho agiye amahoro, biratanga icyizere ko bizubahirizwa, imodoka abana bacu bagendamo bakagera ku ishuri kandi bakagaruka amahoro."

Yavuze kandi ko nk'ababyeyi bafite uruhare runini muri ubu bukangurambaga rwo kwigisha abana uko bakwitwara mu gihe bakoresha umuhanda.

Habineza Jean Claude utuye mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yatanze ubuhamya ku bubabare yatewe n'impanuka yo mu muhanda.

Yagize ati:"Hari mu mwaka wa 2018 ubwo nagongwaga n'uwari utwaye imodoka yanyoye ibisindisha, ku bw'amahirwe mbasha kurokoka. Nimucyo tuzirikane izi mpuguro kuko amagara araseseka ntayorwe."

Niyonshuti Apophia yavuze ko abanga kubahiriza amabwiriza yo mu muhanda nkana, bashyira ubuzima bw'abo batwaye mu kaga bakwiye kujya bahanwa by'intangarugero kugira ngo n'abandi barebereho.