Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje mu bigo bya Leta

Ubukangurambaga bw’Umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ burakomeje aho abakoresha umuhanda bibutswa gufata ingamba zo kwirinda ikintu cyose gishobora guteza impanuka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kamena, ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bwatangiwe muri bimwe mu bigo bya Leta, abakozi bagaragarizwa uko bakwiye kwitwara mu rwego rwo kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

Mu butumwa yatangiye mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), ku cyicaro gikuru giherereye ku Kimihurura, mu Karere ka Gasabo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko Ubutumwa bwa Gerayo amahoro bureba buri wese ukoresha umuhanda.

Yagize ati: “Ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bugomba kugera kuri buri wese kugira ngo hatazagira usigara mu rugamba rwo guharanira umuhanda utekanye kuri bose.”

Yakomeje agira ati: “Abakorera mu bigo bya Leta bari mu bakoresha umuhanda nabo, bakwiriye kwibutswa uruhare rwabo mu gufatira hamwe ingamba zituma buri wese agera ku kazi amahoro kandi agataha mu rugo amahoro.”

Impanuka zo muhanda ziza ku mwanya wa munani muri rusange, mu guhitana abantu benshi ku isi hose, aho abarenga miliyoni 1 n’ibihumbi 350, bapfa bazize impanuka buri mwaka, mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, impanuka zo mu muhanda zifata umwanya wa gatatu mu guhitana abantu benshi.

Mu mpanuka zirenga 9400 zabaruwe mu Rwanda mu mwaka ushize mu gihugu hose, zahitanye ubuzima bw'abantu barenga 650 zikomeretsa 4000.

CP Kabera yagarutse ku myitwariye ikwiriye guhinduka kugira ngo abakoresha umuhanda birinde impanuka ubwabo no kuziteza abandi, irimo gutwara banyoye ibisindisha, kuvugira kuri telephone mu gihe utwaye ikinyabiziga, kohererezanya ubutumwa, kutubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda n’andi makosa ashobora gutuma habaho impanuka.

Abanyamaguru  bibukijwe kugendera ibumoso bw’umuhanda aho bareba neza ibinyabiziga bibaturuka imbere, ababyeyi bafite abana barimo kugenda mu muhanda bakabafata ukuboko kw’iburyo kandi bakambukira mu mirongo yabugenewe ‘zebra crossing’, batarangaye kandi batiruka.

CP Kabera yavuze ko gahunda ya Gerayo Amahoro igamije  kugira ngo umutekano wo mu muhanda ube amahitamo ya buri wese atari ugutinya ibihano, kandi bikagirwa umuco mu rwego rwo kurokora ubuzima no kwirinda ingaruka ziterwa n’impanuka.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yabatekerejeho ikabagenera ubutumwa bwiza bwa Gerayo amahoro.

Yavuze ati: “Ubutumwa bwa Gerayo Amahoro ni ubw’ingenzi ku buzima bwacu n’imiryango yacu. Ndashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatekereje kutwibutsa uburyo tugomba gukoresha umuhanda neza, mu gihe tuzabyubahiriza bizatuma turinda ubuzima bwacu n’ubwa bagenzi bacu, impanuka zo mu muhanda zigabanuke.”

Yatanze icyizere ko ubutumwa bahawe bagiye kubushyira mu bikorwa, bakazajya bahora biyibutsa amategeko agenga umuhanda kugira ngo bamenye uko bawugendamo neza hirindwa impanuka, kandi bakazaba ba ambasaderi beza bageza ubutumwa kuri bagenzi babo n’inshuti.