Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

U Rwanda rwasimbuje abapolisi mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y’Epfo

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo, Polisi y'u Rwanda yasimbuje itsinda ry'abapolisi RWAFPU-III ryari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). 

Mu masaha y'igicamunsi nibwo iri itsinda ryari rigeze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Rigizwe n'abapolisi 160 bari bamaze igihe kingana n'umwaka mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, bakaba basimbuwe na bagenzi babo nabo bahagurutse mu gitondo berekeza mu murwa mukuru Juba, aho bagenzi babo basimbuye bakoreraga.

Commissioner of Police (CP) William Kayitare mu kubakira, yabahaye ikaze, anabashimira akazi gakomeye  ko kubungabunga amahoro bakoze muri Sudani y’Epfo.

Yagize ati: ”Tubahaye ikaze mu gihugu cyanyu mumaze umwaka wose mudakoreramo, tunabashimira uburyo mwakoze kinyamwuga inshingano zabajyanye."

Yakomeje ati: "Gukora kinyamwuga ntibigarukira ku gucunga umutekano w’igihugu muba murimo gusa ahubwo bigendana no guhesha ishema igihugu cy’u Rwanda ndetse na Polisi by'umwihariko, bityo rero biba bisaba ko byose mubikora hatagize igisiga ikindi.”

Uretse ibikorwa bijyanye no gucunga umutekano w'abaturage, iri tsinda ryakoze ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kubaka igihugu no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage birimo umuganda rusange wibanze ku isuku yo mu mujyi wa Juba ndetse no mu nkengero zawo, kubakira inzu Polisi yo muri ako gace no kubagezaho ibikoresho birimo intebe n'ibindi.