Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RUSIZI: Begerejwe serivisi yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yegereje serivisi yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga abatuye n’abakorera mu Karere ka Rusizi, hagamijwe kubafasha kubona iyi serivisi mu buryo buboroheye.

Ni serivisi izatangirwa muri aka Karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba mu gihe cy’icyumweru kimwe, hifashishijwe imashini isuzuma imiterere y’ikinyabiziga yimurwa, kugira ngo abagatuye n’abo mu turere duhana imbibi nako babashe kumenya uko ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo buhagaze.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Ibinyabiziga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Aloys B. Munana yavuze ko ari gahunda ya Polisi yo kurinda abafite ibinyabiziga gukora ingendo ndende bajya gushakira iyi serivisi mu bigo bibari kure.

Yagize ati: ''Hari gahunda y’uko serivisi yo kugenzura Imodoka byibura rimwe mu kwezi itangwa hifashishijwe imashini ibasha kwimurirwa ahandi kugira ngo tworohereze abafite ibinyabiziga kudakora urugendo rurerure bajya mu bigo bibari kure.”

Yavuze ko ku munsi wa mbere, imodoka zigera ku 100 zakorewe isuzuma, kandi ko ari gahunda ikomeza, aboneraho gukangurira abafite ibinyabiziga bo muri aka karere n’utundi bihana imbibi nka Karongi na Nyamasheke kwitabira iyi serivisi ari benshi.

Gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga biteganywa n’iteka rya Perezida No. 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rigena imikoreshereze y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo.

Uretse iyi serivisi ikoresha imashini isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yimurwa, hari ibindi bigo bine byashyiriweho gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu buryo buhoraho biherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rwamagana, aka Huye no mu Karere ka Musanze.