Polisi y'u Rwanda n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye n'imikoranire mu guteza imbere umutekano n'ubutabera. .
Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira.
Ubwo yafunguraga kumugaragaro ibi biganiro, Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana, yavuze ko izi nzego zombi Polisi na RIB zifite byinshi zihuriyeho mu bijyanye n'umutekano n'ubutabera.
Ibi biganiro Kandi byari byitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi; IGP Felix Namuhoranye n'Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'ubugenzacyaha, Col. (rtd) Jeannot Ruhunga.
Minisitiri Gasana yavuze ko izi nzego zuzuzanya kandi ko zifite inshingano z'ingenzi ziganisha ku iterambere rirambye.
Yagize ati:"Abaturarwanda bakeneye umutekano n'ubutabera kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry'Igihugu cyabo ndetse no ku miryango yabo. Ibi bisaba imikoranire isesuye, hatangwa serivisi zinoze, guhanga udushya ndetse no gusigasira ibyagezweho."
Yakomeje asaba ko hashyirwa ingufu mu kurwanya ibyaha nk'ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu miryango no kurwanya impanuka zo mu muhanda.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP) Namuhoranye yavuze ko imikoranire hagati ya Polisi na RIB ari ngombwa kuko Abaturarwanda bakeneye umutekano n'ubutabera.
Mu gusoza ibi biganiro, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yashimangiye ko imikoranire hagati ya Polisi na RIB irushaho kunoza imikorere no gutanga serivisi nziza Abaturarwanda bakeneye.
Yashimye ko izi nzego zikora byinshi ariko ko hari byinshi biruseho zigomba gukora nk'uko Ubuyobozi bw'Igihugu bufite intumbero yagutse yo kugeza ibyiza ku baturage n'Igihugu