Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi yagiranye ibiganiro n’ibigo byigenga bicunga umutekano

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru habereye ibiganiro byahuje Polisi y’u Rwanda, abayobozi n’abakozi b’ibigo n’amakoperative byigenga bikora akazi ko gucunga umutekano. 

Ni ibiganiro byari biyobowe na Komiseri w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w'ibikorwa remezo n'ibigo byigenga bicunga umutekano; Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, byagarutse ku mikorere y’ibi bigo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu bandi babyitabiriye harimo Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Desire Gumira n’umuyobozi w’urugaga rw’ibigo byigenga bicunga umutekano, Alexis Butereri.

Atangiza ibi biganiro, CP Kabera yabwiye abayobozi n’abakozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano babyitabiriye ko byateguwe mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere hagamijwe kuziba ibyuho bikigaragara muri serivisi zitangwa n’ibigo byigenga bicunga umutekano.

Yagize ati: “Mu bugenzuzi bwakozwe aho abakozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano bakorera hirya no hino mu gihugu, hagiye hagaragara ibitagenda neza aho usanga abakozi batita ku kazi bashinzwe uko bikwiye, abadakoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gusaka, n’abagaragaza ubunebwe bityo ntibabe babasha gutahura ibishobora guhungabanya umutekano w’aho barinze.”

“Icyo musabwa ni gukosora ibitagenda neza mu kazi kandi mukubahiriza ibiteganywa n’ iteka rya Minisitiri w’umutekano  rigena imikorere y’ibigo byigenga bicunga umutekano.”

CP Kabera yabagaragarije ko uko Isi itera imbere mu ikoranabuhanga ari nako ibyaha bigenda birushaho kwiyongera kandi ko ibikorwaremezo biri mu byo bafite inshingano zo gucungira umutekano, ari bimwe mu bikunze kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba, abasaba kurushaho gukunda akazi no kugakora kinyamwuga barangwa n’imikoranire myiza no guhanahana amakuru.

Yakanguriye abayobozi b’ibi bigo gushyira imbaraga mu mahugurwa ahabwa abakozi no kurushaho kwigenzura bagasuzuma niba buzuza neza inshingano kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza, mbere y’uko bakorerwa ubundi bugenzuzi.

Alexis Buterere uyobora urugaga rw’Ibigo byigenga bicunga umutekano, yavuze ko n’ubwo inzira ikiri ndende, hari aho bavuye n’aho bageze kandi ko hari byinshi bigenda bikosorwa umunsi ku munsi.

Yashimangiye ko hari byinshi byagiye bibonerwa umuti mu byifuzo byari byagaragajwe mbere, ashimira Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange ku bushake bwo gushyira akazi kabo ku rwego mpuzamahanga kandi ko n’ibitarakemuka bizabonerwa umuti bidatinze.

Kuri ubu mu Rwanda habarirwa ibigo byigenga bicunga umutekano 16 bikoresha abakozi bose hamwe 26,373.

Biteganyijwe ko ibiganiro nk’ibi bizakomereza mu Ntara zose z’igihugu mu rwego rwo kwegera abakozi bahabakorera.