Polisi y’u Rwanda iributsa abaturawanda kwizihiza iminsi mikuru birinda ikintu cyose gishobora kubangamira abandi no guteza umutekano mucye.
Ni Ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yagarutse ku myitwaririre igomba kuranga abaturarwanda mu minsi mikuru isoza umwaka, mu gihe bazaba bari mu bikorwa byo kuyizihiza.
Yagize ati: “Ibihe by’impera z’umwaka bikunze kurangwa n’ibikorwa byinshi bitandukanye by’imyidagaduro bihuza imiryango ndetse n’inshuti bizihiza iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani, abantu bakaba bagomba kwitwararika birinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, bigakorwa mu buryo butekanye.”
ACP Rutikanga yavuze ko iminsi mikuru ikunze kurangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo ingendo nyinshi zambukiranya uturere n’intara ,aho usanga abantu bajya kwifatanya n’imiryango yabo kuyizihiza, aho usanga mu mihanda hirya no hino hagaragara urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rimwe na rimwe bigateza umuvundo.”
Yakomeje ati: “Muri ibyo byose, buri gihe abantu batitwararitse ngo bikorwe mu buryo bwubahirije amategeko, byavamo ibyaha ndetse n’impanuka bikaba byatuma abantu babikomerekeramo cyangwa se bikabatwara ubuzima bityo turifuza ko abaturwanda bakwishima ariko banirinda ko ibyo byinshimo byavamo ibyago.”
ACP Rutikanga yavuze kandi ko muri ibi bihe abantu bakwiye kurushaho kuzirikana gahunda ya Gerayo Amahoro bakomeza kubahiriza amategeko y’imikoreshereze y’umuhanda birinda impanuka ziterwa no gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Yagize ati: ”Turongera kwibutsa abantu gahunda ya Gerayo amahoro, tubasaba kuzirikana umutekano wo mu muhanda nk’uko bisanzwe ariko noneho by’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru bakirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha no kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe kuko bigira uruhare runini mu guteza impanuka.”
Yakebuye abantu ko kuba amasaha yo gufunga utubari, n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro yarongerewe bitavuze ko ari uburyo bahawe bwo kunywa kugera ku kigero ushobora gukora ikintu cyashyira ubuzima bwawe mu kaga aho usigara uyoborwa n’icyo wanyoye ahubwo ko bakwiye kunywa mu rugero birinda ingaruka ziterwa n’ubusinzi zirimo kubuza abandi umutekano, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu ngo n’ibindi byagira uwo bivutsa ubuzima.
Yasabye buri wese kumva ko muri iyi minsi mikuru umutekano uri mu nshingano ze, kandi ko uzirengagiza ubu butumwa cyangwa akarenga ku mategeko ayo ari yose azahanwa bishingiye ku cyo amategeko avuga.
Yaboneyeho kwizeza abaturarwanda ko mu gihugu hari umutekano usesuye, Polisi y’u Rwanda iri maso kandi ko uzakomeza gucungwa neza ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abandi bafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abaturage basabwa gutangira amakuru ku gihe, mu gihe babonye igishobora kuwuhungabanya.