Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturarwanda bitandukanya n’abakora ubucuruzi bwa magendu, batanga amakuru atuma buburizwamo, ibakangurira gukomeza ubwo bufatanye kandi iburira abakomeje kwishora muri ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama, yashimiye abaturage bo muri iyi Ntara batanga amakuru atuma abijandika muri ubu bucuruzi bafatwa.
Aragira ati: “Ubucuruzi bwa magendu buri mu bikunze kugaragara mu ntara y’Iburengerazuba, biturutse ku kuba ihana imbibi n’ibihugu bitandukanye, aho usanga abantu bambuka bakajya muri ibyo bihugu, mu kugaruka bakagarukana magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda.”
Yakomeje ati: “N’ubwo bimeze bityo ariko abenshi mu bishora muri ibyo bikorwa barafatwa biturutse ahanini ku makuru atangwa n’abaturage, bagakurikiranwa, ari nayo mpamvu tuboneraho gushimira abaturage ku bufatanye bwabo n’inzego z’umutekano, tubasaba kurushaho kubishyiramo imbaraga kugira ngo n’abagica izo nzego mu rihumye bafatwe.”
SP Karekezi yaboneyeho no kwihanangiriza abakora ubu bucuruzi bwa magendu, aho yatanze urugero rw’aho ku wa Gatatu, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu kagari ka Rugari, umurenge wa Macuba wo mu Karere ka Nyamasheke, hagaragaye ibicuruzwa bya magendu birimo amabalo atatu, yafatiwe mu rugo rw’umugabo w’imyaka 39, wari wayinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Ni mu gihe mu murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, mu Ntara y’Amajyaruguru, ahagana ku isaha ya saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, naho hafatiwe umugabo w’imyaka 42, wari utwaye magendu mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.
Mu byo yafatanywe harimo, amabalo 13 y’imyenda ya caguwa, ibilo 45 by’inkweto n’amacupa 144 y’inzoga zo mu bwoko bwa Chief Waragi bya magendu.
SP Mwiseneza nawe yashimiye uruhare abaturage bakomeje kugira mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha muri rusange, avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukora ibikorwa byo kubirwanya ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, bityo ko n’abatarafatwa bakwiye kubivamo mu maguru mashya.
Itegeko rihuriweho na za Gasutamo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba riteganya ko ikinyabiziga gifatiwe mu bikorwa bya magendu, gifatirwa kigatezwa cyamunara, naho umushoferi wafashwe atwaye ibicuruzwa bya magendu agacibwa ihazabu y’amadolari 5,000.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).