Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Polisi ikomeje ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya inkongi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe  kurwanya inkongi n'ubutabazi, rikomeje guhugura abakozi b’ibigo bitandukanye ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, hagamijwe kubafasha gusobanukirwa uburyo bwo kuzirinda n'uko bakwitwara mu gihe zibaye.

 Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama, hahuguwe abakozi 254 bakorera mu bitaro bya Butaro mu Karere ka Burera, barimo abaganga n’abaforomo, abacunga umutekano, abakora isuku mu bitaro ndetse n’abatuye hafi yabyo.

Ni mu gihe ku munsi w’ejo, hari hahuguwe abanyeshuri 52 ba Kaminuza y’ubuvuzi (UGHE) nayo yo muri uwo murenge wa Butaro, batangiye amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri uyu mwaka.

Basobanuriwe ibigize inkongi y’umuriro n’ibizitera, amoko yazo ndetse n’ingamba zikwiye gufatwa mu rwego rwo kurinda aho bakorera n’aho batuye gufatwa n’inkongi. 

Binyuze mu myitozo ngiro, bagaragarijwe uko bakwirwanaho haramutse habaye inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo za kizimyamuriro n'uburingiti butose ku nkongi ikomotse kuri gazi yifashishwa mu guteka n’uko bahungisha abarwayi bari mu bitaro.

Polisi ivuga y’uko uko abantu bakererwa kuzimya inkongi igihe ibaye, bituma ubukana bwayo bwiyongera ikarushaho gufata intera no kwangiza byinshi, hakaba hakwiye gukazwa ingamba zo kuzikumira no guhangana na zo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zazo.

Mu gihe habaye inkongi, buri wese umenye amakuru asabwa kwihutira kubimenyekanisha kugira ngo abari n’abatuye hafi y’aho yabereye bahabwe ubutabazi, ahamagara ku murongo utishyurwa 111 cyangwa 0788311120 na 0788311224.