Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Police HC yegukanye igikombe cyo kwibuka abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikipe ya Polisi y'u Rwanda y'umukino w'intoki wa Handball (Police HC) kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Kamena, yegukanye igikombe cyo kwibuka abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikombe yegukanye  ihigitse ku mukino wa nyuma ikipe ya Gicumbi HC mu mukino w'ishiraniro wabereye kuri sitade yitiriwe Pele (KPS) i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Ni irushanwa ryateguwe n'Ishyirahamwe ry'umukino wa Handball mu Rwanda, ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 3 Kamena, ryitabirwa n'amakipe umunani ari yo; Police HC, Gicumbi HC, ES Kigoma, UR Rukara, Makerere University, APR HC, UR Huye na Nyakabanda HC.

Ikipe ya Police HC yageze ku mukino wa nyuma isezereye UR Rukara muri 1/2 cy'irangiza ku ntsinzi y'ibitego 40 kuri 30 bya UR Rukara mu mukino wahuje izi kipe zombi mbere ya saa sita.

Mu mukino wa nyuma byabaye ngombwa ko Police HC Ihatanira igikombe n'ikipe ya Gicumbi HC, waje kurangira Police HC icyegukanye ku bitego 41 kuri 39 bya Gicumbi HC, nyuma y'uko igice cya mbere cyari cyarangiye aya makipe yombi aguye miswi ku bitego 20-20.

Umutoza w'ikipe ya Police HC, Chief Inspector of Police (CIP) Antoine Ntabanganyimana, yavuze ko kwegukana iki gikombe ari umusaruro w'imyitozo, ishyaka ry'abakinnyi n'ubuyobozi bwa Polisi bukomeza gushyigikira ikipe abereye umutoza.

Yagize ati:" Ndabanza gushimira abakinnyi muri rusange uburyo bitanze kuva irushanwa ritangiye kugera ku munota wa nyuma tukabasha kwegukana igikombe. Iki gikombe n'ibindi twagiye dutwara tubikesha gukorera hamwe byiyongera ku buryo Ubuyobozi bwa Polisi budahwema kudushyikira. Turizeza abafana bacu ko tudateze gucika intege, tuzakomeza imyitozo kugira ngo turusheho kugera kure hashoboka haba mu marushanwa y'imbere mu gihugu ndetse no mu marushanwa Mpuzamahanga."

Cpl Kanyandekwe Gaston, Kapiteni wa Police HC, yavuze ko ibanga ryo gutwara iki gikombe ari imyitozo bakora ihoraho, gukorera hamwe ndetse no kuba barakurikije inama zose z'umutoza.

Kanyandekwe na Jackson Uwimana ni bo bahembwe nk'abakinnyi bitwaye neza mu irushanwa.

Police HC club na Gicumbi HC ni nayo makipe yari yahuriye ku mukino wa nyuma w'irushanwa umwaka ushize ryegukanywe na Gicumbi.