Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Minisitiri Gasana yasabye abapolisi basoje amahugurwa kutazateshuka

Mu muhango wo gusoza amasomo y’icyiciro cya 11 cy’amahugurwa y’ibanze ajyanye n’ibikorwa bya Polisi byihariye (Basic Special Forces Course), yitabiriwe n’abapolisi 228, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu; Alfred Gasana yababwiye ko bagomba gukurikiza amasomo uko bayize bakirinda guteshuka.

Ni amahugurwa yari amaze amezi icyenda abera mu kigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya Iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, yasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri, umuhango wanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye.

Minisitiri Gasana yagarutse ku kamaro k’amahugurwa n’ubunyamwuga ku mutekano w’abanyarwanda n’ibyabo.

Yagize ati: “Iyi myitozo ni izabafasha gukora akazi kinyamwuga, murasabwa kugira disipulini kuko iyo uyikoresheje mu buryo butari bwo ushobora guhungabanya umutekano aho kuwurinda.”

 Yakomeje ati: “Mwarabiganirijwe mu masomo, ariko ndagira ngo mbigarukeho hatazagira uteshuka kandi murabizi ko uwagira iyo mikorere ntabwo ubuyobozi bw’igihugu n’abanyarwanda bamwemerera. Murasabwa gukomeza kurangwa n’indangagaciro mwatojwe zo kurinda umutekano w’abanyarwanda n’ibyabo.” 

Yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku murongo atanga kugira ngo akazi ka Polisi y’u Rwanda ko kubungabunga umutekano gakorwe kinyamwuga.

Mu butumwa yabagejejeho, IGP Namuhoranye yavuze ko amahugurwa nk’aya azakomeza mu rwego rwo kwagura ubumenyi no guteza imbere ubunyamwuga, hakazakomeza no kuvugururwa uburyo aya mahugurwa atangwamo kugira ngo arusheho kubyazwa umusaruro.

Yashimiye ubushake n’umurava abasoje amahugurwa bagaragaje, abasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no gukoresha neza ibyo bungukiye mu mahugurwa mu kazi ka bo ka buri munsi.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa waranzwe n’imyitozo itandukanye irimo imikino njyarugamba, kunyura mu nzira z’inzitane no mu mazi mu bikorwa by’ubutabazi, kumanukira ku migozi n’ibindi.