Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

NGORORERO: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’udupfunyika 5000 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutangira amakuru ku gihe atuma ibyaha byinshi bikumirwa bitaraba bikaba n’umurongo mwiza wo kwicungira umutekano buri wese aba ijisho rya mugenzi we.

Byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, nyuma y’uko ibikorwa bya Polisi byakorewe mu murenge wa Ngororero, mu Karere ka Ngororero ku bufatanye n’abaturage, biburijemo umugambi wo gukwirakwiza mu baturage udupfunyika 5, 000 tw’urumogi kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024.

SP Karekezi avuga ko kugira ngo aya makuru amenyekane, ari abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, bahamagaye Polisi bavuga ko hari umugabo uhetswe kuri moto bicyekwa ko agemuye urumogi kandi ko agiye kunyura mu Karere ka Ngororero.

Yagize ati: “Abaturage bamaze kuduha amakuru yizewe y’aho iyo moto igiye kunyura, abapolisi bahise bajya mu muhanda bayitegerereza mu kagari ka Rususa ko mu murenge wa Ngororero, ari naho baje kuyifatira mu gihe cya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).”

Yakomeje ati: “Bakimara kubahagarika bagatangira gusaka igikapu cyarimo uru rumogi, nibwo uwari utwaye moto yahise ayikubita ikibatsi aracika, mugenzi we w'imyaka 38 y'amavuko, bamusangana udupfunyika 5,000 yahise yiyemerera ko ari urwe, kandi ko asanzwe akorana n’uriya mumotari bahurira mu karere ka Rubavu, akamufasha kurushyira abakiriya be mu Karere ka Muhanga no mu Mujyi wa Kigali.”

SP Karekezi yashimiye uruhare rw’abaturage mu gufatanya na Polisi gukumira ibyaha batanga amakuru.

Yagize ati: “Duhora tugira inama abanywa, abacuruza, abatunda n’undi wese wivanga mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ko usibye kuba bigira ingaruka k’ubifatiwemo, binagira ingaruka ku muryango nyarwanda muri rusange, ari nayo mpamvu dushima abaturage batanze amakuru kuko barengeye abantu benshi bari kuzanywa turiya dupfunyika 5000 tw’urumogi rukabagiraho ingaruka ndetse zikagera no ku bandi badafite aho bahuriye narwo.”

SP Karekezi yagaragaje ko uyu mugabo afashwe hatarashira ukwezi mu karere ka Rusizi hafatiwe ibilo 108 n’udupfunyika 500 tw’urumogi ndetse n’urundi rungana n’udupfunyika 9,000 rwafatiwe mbere yaho gato mu Karere ka Rubavu.

SOMA NA: 

Avuga kandi ko iyi ntara y’Iburengerazuba yakunze kugaragara nk’aho ari icyambu cy’ibiyobyabwenge na magendu bitewe no kuba ihana imbibe n’ibihugu bitandukanye bityo akongera gukangurira abaturage gukomeza ubufatanye mu kubikumira no kubihashya batangira amakuru ku gihe. 

Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngororero kugira ngo hakorwe iperereza mu gihe hagishakishwa uwari umutwaye kuri moto. 

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n'urukiko ibikorwa byo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge byo muri icyo cyiciro, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).