Mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda, byakorewe mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, yafashe abantu babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu imyenda ya magendu ingana n’amabalo 5 ndetse n’amasashe apima Kg 25.
Abafashwe ni umugabo w’imyaka 38 na mugenzi we w’imyaka 19, bafatiwe mu mudugudu wa Gahanda, akagari ka Butare mu murenge wa Gihombo, ahagana ku isaha ya saa tatu za mu gitondo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko iyi magendu y’imyenda yafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Abaturage nibo batanze amakuru ko hari urugo ruherereye mu mudugudu wa Gahanda rukusanyirizwamo ibicuruzwa bya magendu biba bivuye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Hagendewe kuri ayo makuru, hateguwe igikorwa cyo kubifata, nibwo abapolisi bahise bahura n’abagabo babiri bari bikoreye amabalo atatu n’amasashe, batabwa muri yombi.”
Yakomeje agira ati: “Bakimara gufatwa, biyemereye ko bayakuye muri urwo rugo, ku kiraka bari bahawe cyo kuyajyana mu isoko rya Mugonero riherereye mu murenge wa Mahembe, ari nabwo mu gusaka urwo rugo, hasanzwe andi mabalo abiri, n’ubwo nyir’urugo yari yamaze gutoroka, akaba akirimo gushakishwa ngo nawe afatwe.”
SP Karekezi arashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru atuma abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe bafatwa, aburira n’abo bose bakomeje kwishora mu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko n’ibindi byaha kubireka kuko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bityo ko amaherezo bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).