Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafatanye abantu babiri ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 20 n’udupfunyika twarwo 111, mu bikorwa bitandukanye byabereye mu Karere ka Gatsibo n’aka Ruhango kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza.
Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama, akagari ka Karambi mu mudugudu wa Mishenyi, hafatiwe umugabo w’imyaka 27, wafatanywe umufuka urimo urumogi rupima Kg 20 yari atwaye kuri moto.
Undi mugabo w’imyaka 36, wari ufite udupfunyika tw’urumogi 111 yari arimo gushakira abakiriya, yafatiwe mu mudugudu wa Ruhango, akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango wo mu Karere ka Ruhango.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko nyuma yo kwinjiza ruriya rumogi mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe mu Karere ka Nyagatare, mu kugerageza kurukwirakwiza bakoresheje moto ebyiri.
Yagize ati: " Polisi yamenye amakuru ko hari abantu binjije rwihishwa urumogi mu gihugu mu Karere ka Nyagatare, bakimara kurwinjiza bakomeza berekeza mu murenge wa Ngarama wo mu Karere ka Gatsibo bifashishije moto ebyiri.”
Akomeza avuga ko baje gufatirwa mu Kagari ka Karambi, habanza gufatwa moto y’uwari imbere wahise ayivaho ariruka, asiga mugenzi we, ari nawe wari uhetse umufuka wari urimo urwo rumogi.”
Uwafashwe na moto zose uko ari ebyiri zahise zishyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa uwatorotse.
Ni mu gihe kuri uwo munsi ahagana ku isaha ya saa Moya za mu gitondo, mu Karere ka Ruhango hafatiwe umugabo w’imyaka 37, wari urimo gucururiza urumogi mu ishyamba riherereye munsi y’isoko rya Ruhango, wari usigaranye udupfunyika 111 ubwo yafatwaga, nk’uko byemejwe na SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo.
SP Twizeyimana yashimiye abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru atuma ababyishoramo bafatwa, anakangurira abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge kubireka bakirinda ingaruka bibagiraho.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.