Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Hangijwe ibilo 14000 by’urumogi byafatiwe mu Karere ka Rusizi

Polisi y’u Rwanda yafashe ibilo 14 000 by’urumogi mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge byakorewe mu Karere ka Rusizi mu myaka ibiri ishize.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama, nibwo byangirijwe mu ruhame, mu gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Cyangugu mu Murenge wa Kamembe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibikorwa byo gufata ibi biyobyabwenge bigirwamo uruhare n’abaturage bagenda batanga amakuru.

Yagize ati: "Ibilo by’urumogi bigera ku bihumbi 14 byangijwe kuri uyu wa Kabiri, byafatanywe abacuruzi batandukanye barimo abo mu Karere ka Rusizi n’ababaga berekeza mu bindi bice by’igihugu, mu bikorwa byakozwe mu myaka ibiri ishize. Bimwe mu biyobyabwenge byabaga bitwawe kuri moto, ibindi bigashyirwa mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zagiye zifatirwa mu muhanda uva Rusizi werekeza mu Mujyi wa Kigali.”

Yakomeje agira ati: “Hari n’ibyabaga bitwawe ku magare, aho ba nyirabyo babaga bashaka kwinjiza urumogi rwinshi mu Rwanda ruvuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kubyambutsa mu kiyaga cya Kivu cyangwa se banyuze mu zindi nzira zitemewe.”

Abafatanywe ibiyobyabwenge kimwe n’abamotari cyangwa abanyonzi, bifashishwaga mu kubitunda, bagiye bashyikirizwa ubutabera aho bamwe muri bo bamaze gukatirwa ibihano n’inkiko mu gihe abandi bagikurikiranwa.

SP Karekezi yavuze ko igikorwa cyo kwangiriza ibiyobyabwenge mu ruhame cyabereye mu Karere ka Rusizi cyatanze amahirwe yo gukangurira abamotari, abatwara amagare ndetse n’urubyiruko by’umwihariko, kwirinda ingaruka ziterwa no kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse no kubikoresha haba ku buzima ndetse no mu gukurikiranwa mu butabera.

Yashimye uruhare rw'abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge n'ibyaha bifitanye isano na byo, abashishikariza gukomeza ubufatanye na Polisi n’izindi nzego mu kubirwanya batanga amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye.