Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KURWANYA IBIYOBYABWENGE: Babiri bafatanywe udupfunyika tw’urumogi turenga 3000

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abinjiza mu gihugu n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage, aho mu bihe bitandukanye yafashe abantu babiri bari bafite udupfunyika tw’urumogi 3022 mu turere twa Rubavu na Nyanza.

Abafashwe ni umugabo wafatiwe mu mudugudu wa Nyarunembwe, Akagari ka Gasiza, mu murenge wa Busasamana wo mu Karere ka Rubavu wafatanywe udupfunyika 2500 kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi, mu gihe hari haraye hafashwe undi musore wafatiwe mu mudugudu wa Mutende, akagari ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza afite udupfunyika twarwo 522.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko uyu mugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:” Abaturage batuye muri santere ya Busasamana batanze amakuru ko aho batuye hari umuturage ucuruza ibiyobyabwenge by’urumogi akanabikwirakwiza mu baturage. Hateguwe igikorwa cyo kumufata, afatirwa mu rugo nyuma yo kumusaka bakamusangana udupfunyika 2500.”

Yemeye ko urwo rumogi rwari urwe, yajyaga ajya kurangura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akarugurishiriza mu karere ka Rubavu.

Ni nyuma y’uko ku itariki 27 Gicurasi, mu karere ka Nyanza, mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, hafatiwe umusore wasanzwe mu rugo nawe afite udupfunyika 522 tw’urumogi, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye

Yagize ati:” Twateguye ibikorwa byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge tugendeye ku makuru y’uko hari bamwe mu baturage bagaragaraga muri ibyo bikorwa, nibwo twageze mu rugo iwabo dusanga yahishe urumogi munsi y’uburiri bwe.”

Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe dosiye.

CIP Habiyaremye yashimiye abaturage bakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru afasha mu kurwanya ubu bucuruzi bw’’ibiyobyabwenge, atanga umuburo ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza abazabifatirwamo bagashyikirizwa ubutabera.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge bihambaye, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.