Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIGALI: Hateraniye inama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ihohoterwa

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, habereye inama nyunguranabitekerezo yahuje abapolisikazi, hagamijwe kurushaho kunoza ingamba zo gukumira no guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibyaha bikorerwa abana.

Ni inama yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), yabereye mu kigo cy’akarere cy’icyitegererezo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE), yahuje abapolisikazi 100 bari bahagarariye bagenzi babo mu mashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda.

Afungura ku mugaragaro iyi nama, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko kumva neza icyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivuze, ari intambwe ya mbere ituma kurirandura mu buryo bufatika bishoboka. 

Yagize ati: “Igikenewe cyane ni ukubanza kumva neza no gusobanukirwa icyo kurwanya ihohoterwa bivuze kugira ngo ubashe guhagarara wemye mu gukuraho imbogamizi zitambamira ibikorwa byo guhangana na ryo haba mu gihugu, mu Karere ndetse no hanze yako.” 

DIGP Ujeneza yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ingamba zo guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse n’ingaruka zaryo zikava mu magambo ahubwo zigashimangirwa mu bikorwa.

Yashimiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ku bushake rihorana bwo gushyigikira Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa, asaba abitabiriye iyi nama kuzageza kuri bagenzi babo ubumenyi bayungikiramo mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano no gukora kinyamwuga.

Kirenga Clement uhagarariye UNDP mu Rwanda yavuze ko nta gihugu gishobora kugera ku ntego z’iterambere rirambye mu gihe kikirangwamo abagore n’abana bibasirwa n’ihohoterwa. 

Ati: “Nta gihugu gishobora kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) kikigaragaramo abagore n’abana bakorerwa ihohoterwa cyane cyane intego ya 5; igamije guca ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore n’abakobwa, ahantu hose, harimo no guhagarika ihohoterwa n’ibindi bikorwa bibi bibakorerwa.”

Yagaragaje ko UNDP yishimiye gufatanya na guverinoma y'u Rwanda binyuze muri Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere umurongo u Rwanda rwihaye uruhesha kuza mu bihugu bya mbere ku Isi mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kandi ko iyi nama ari umwanya mwiza wo gukuraho inzitizi zose zibangamira uburinganire n’uburenganzira bwa muntu.

Biturutse ku myanzuro y’ Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD) mu gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bw’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, mu Rwanda mu mwaka wa 2016, hatangijwe Ikigo cy’akarere cy’icyitegererezo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE) gikorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Gikora ibikorwa bitandukanye bigamije kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana birimo ibijyanye n’ubushakashatsi, Kwegeranya no guhanahana amakuru, Kubika amakuru y’ibikorwa by’indashyikirwa, Gutegura ibikorwa by’ubufatanye n’abaturage mu kubungabunga umutekano, Kunoza imikoranire n’izindi nzego no guteza imbere gahunda zifasha ibihugu bigize akarere guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.