Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KICUKIRO: Abayobozi b'inzego z'ibanze basabwe gushishikariza abo bayobora kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Kicukiro basabwe kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurushaho kubishishikariza abo bayobora.

Ni mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagiranye n'abayobozi b'inzego z'ibanze bo muri ako Karere, kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, aho yavuze ko impanuka nyinshi zo mu muhanda ziterwa n'uburangare bw’abatwara ibinyabiziga.

Izindi mpamvu yabagaragarije zirimo kubisikana nabi, kudasiga intera ihagije hagati y’ibinyabiziga, kutoroherana na bagenzi babo basangiye umuhanda,  kudakoresha indorerwamo  zibonesha ibiturutse inyuma, kugendera mu gisate cy’ibumoso, umuvuduko ukabije, gukoresha telefone utwaye ndetse n’ubusinzi.

Habaruwe impanuka zigera ku 7800 mu gihugu hose hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kamena muri uyu mwaka, aho umubare munini w’abashoferi bazigizemo uruhare ari abagabo ku kigereranyo cya 97%.

Muri icyo gihe kandi, abantu 399 bahitanywe n’impanuka, aho 331 muri bo ari abagabo.

CP Kabera ati: "Buri gihe ni ngombwa kumenya niba imodoka yawe imeze neza, kugira ubumenyi buhagije ku mategeko n'amabwiriza agenga umuhanda, kubahiriza umuvuduko wagenwe, gukoresha neza amatara y’ikinyabiziga no kwirinda kugira ibindi bikurangaza igihe utwaye cyangwa gutwara imodoka wanyoye ibisindisha."

Yongeyeho ko abashoferi bagomba kwimenyereza gutwara ibinyabiziga bubahiriza ibyo basabwa n’amategeko byose, bagakoresha amatara y’urugendo ndetse n’ay’imbere mu modoka nijoro ku batwara bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange, kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda, no gushyira ibitekerezo byabo ku muhanda, nabyo bigira uruhare mu kunoza umutekano wo mu muhanda.

Yunzemo ati: "Ugomba kuba witeguye mu mutwe gutwara ikinyabiziga, kuba ufite ubuzima bwiza, ufite amaso n'amatwi bikora neza kandi nta guhangayika cyangwa hari ikigukoresha icyo ari cyo cyose nk'ibiyobyabwenge n'inzoga."

Yabasabye kandi guhora barinda abana impanuka bakabashyira mu ntebe z’inyuma, kandi bakubahiriza imirongo ishyirwa aho abanyamaguru bambukira.

Yavuze kandi ati: "Gerayo Amahoro muyishyire mu nshingano, muyimenyekanishe haba ku bana banyu, abavandimwe n'incuti kugira ngo bahindure imyitwarire birinda igishobora guteza impanuka aho kiva kikagera."

Umuyobozi w'akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi na we yasabye abakozi b'akarere, umurenge n'utugari, kuba abashoferi beza bubahiriza amategeko y’umuhanda no gusakaza ubutumwa bwa Gerayo Amahoro aho bakorera.

Yabagaragarije ko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese bityo ko kuwukangurira abo bayobora atari ugutanga ubufasha ahubwo ari inshingano.