Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KARONGI: Yafatanywe amabalo 13 y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Karongi, yafashe umugabo w’imyaka 44 y’amavuko, ucyekwaho kwinjiza mu gihugu amabalo 13 y’imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu.

Yafatiwe mu mudugudu wa Ryaruhanga, akagari ka Ryaruhanga mu murenge wa Mubuga, kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:” Hagendewe ku makuru yizewe yari yatanzwe n’abaturage bo mu mudugudu wa Ryaruhanga, Polisi yateguye ibikorwa byo gufata abakora ubucuruzi bwa magendu, mu rugo rw’uyu muturage hafatirwa amabalo y’imyenda ya caguwa 13 yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.”

Ubwo yari amaze gufatwa yavuze ko iyo myenda yayikuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ayinyuza mu kiyaga cya Kivu kandi ko yari buyigurishirize mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Rubavu .

CIP Rukundo yasabye abaturage kwirinda kujya mu bucuruzi bwa magendu kuko budindiza iterambere ryaba iry’umuntu ku giti cye n’iry’igihugu muri rusange.

Ati:” igihugu kibeshwaho n’imisoro itangwa n’abaturage, iyo ukoze ubucuruzi mu buryo butemewe uba uhombya Leta amafaranga ayifasha mu kugeza ku baturage ibikorwa by’iterambere nk’imihanda, amavuriro amashuri n’ibindi, ubifatiwemo na we agahanwa n’amategeko.”

Yashimiye abatanze amakuru yatumye iyo myenda ya caguwa ifatwa, asaba abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi n’izindi nzego z’umutekano batanga amakuru kuri magendu n’ibindi byaha.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).