Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2024, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe uburezi, Marcello Fantoni n’itsinda ry’intumwa ayoboye.
Hamwe n’itsinda rigizwe n’abakozi ndetse n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kent State bagera kuri 20 yaje ayoboye, baganirijwe ku bijyanye n’uruhare rw’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha binyujijwe mu ngeri z’ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino.
Bishimiye ubufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza ya Kent State, biyemeza gukomeza kurushaho kubushimangira muri gahunda zinyuranye.
Polisi y'u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye na Kaminuza ya Kent State, muri Mutarama 2023 mu bijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi.
Yitezweho gushimangira ubufatanye bushingiye ku guteza imbere ubumenyi n’umuco binyuze mu guhuriza hamwe no gufashanya mu byerekeranye n’uburezi n’ubushakashatsi.
U Rwanda rufite abapolisi bane kuri ubu barimo gukurikirana amasomo muri Kaminuza ya Kent State, barimo batatu biga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) n’umwe ukurikira amasomo y’Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD).