Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Itsinda ry’Intumwa za Kaminuza ya Kent State zasuye Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2024, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe uburezi, Marcello Fantoni n’itsinda ry’intumwa ayoboye.

Hamwe n’itsinda rigizwe n’abakozi ndetse n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kent State bagera kuri 20 yaje ayoboye, baganirijwe ku bijyanye n’uruhare rw’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha binyujijwe mu ngeri z’ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino.Inkuru irambuye 

Abapolisi 33 basoje amahugurwa abaha ubumenyi bwo kuzigisha abandi

Mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama, abapolisi 33 basoje amahugurwa abagira abarimu bazifashishwa mu guhugura abandi.

Abitabiriye aya mahugurwa y’icyiciro cya 9 ahabwa abapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye bato, mu gihe kingana n’ibyumweru 12, bahawe amasomo atandukanye ajyanye n’imyigishirize y’ikoranabuhanga (ITC).Inkuru irambuye  

Abapolisikazi barenga 100 batangiye amahugurwa ajyanye n’ubutumwa bw’ Amahoro

Abapolisikazi 109 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, batangiye amahugurwa bazamaramo ibyumweru bibiri,  abera mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, atangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2024, n’Umuyobozi w’Ishuri, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti. Inkuru irambuye 

Abapolisi 22 basoje amahugurwa yo gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama, ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade) giherereye mu Karere ka Gasabo, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ajyanye no gukoresha imbwa mu bikorwa byo gusaka.

Ni amahugurwa y’ibyumweru bibiri yitabiriwe n’abapolisi 22, bahabwaga imyitozo yo kumenyereza imbwa no kuzifashisha mu bikorwa bitandukanye byo gutahura ibihungabanya umutekano (Bonding and Familiarisation).Inkuru irambuye  

Polisi irakangurira abaturarwanda gukomeza ubufatanye mu kurwanya magendu

Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturarwanda bitandukanya n’abakora ubucuruzi bwa magendu, batanga amakuru atuma buburizwamo, ibakangurira gukomeza ubwo bufatanye kandi iburira abakomeje kwishora muri ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama, yashimiye abaturage bo muri iyi Ntara batanga amakuru atuma abijandika muri ubu bucuruzi bafatwa.Inkuru irambuye  

Abakoresha umuhanda barakangurirwa kubahiriza gahunda ya Gerayo Amahoro

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ hirya no hino mu gihugu, bugamije kwimakaza umutekano wo mu muhanda, aho abawukoresha bashishikarizwa kwirinda amakosa ateza impanuka.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama, abapolisi bagejeje ubutumwa ku bakoresha umuhanda bagera ku 1820 bo mu turere twa Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, bubibutsa amwe mu makosa bagomba kwirinda kugira ngo barusheho gusigasira umutekano wo mu muhanda birinda impanuka n’inkurikizi zazo.Inkuru irambuye  

Polisi ikomeje ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya inkongi

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe  kurwanya inkongi n'ubutabazi, rikomeje guhugura abakozi b’ibigo bitandukanye ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, hagamijwe kubafasha gusobanukirwa uburyo bwo kuzirinda n'uko bakwitwara mu gihe zibaye.

 Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama, hahuguwe abakozi 254 bakorera mu bitaro bya Butaro mu Karere ka Burera, barimo abaganga n’abaforomo, abacunga umutekano, abakora isuku mu bitaro ndetse n’abatuye hafi yabyo. Inkuru irambuye