GERAYO AMAHORO: Polisi irasaba abakoresha umuhanda kurushaho kwirinda ibiteza impanuka
Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abakoresha umuhanda kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda ibishobora guteza impanuka zo mu muhanda, muri uyu mwaka dutangiye wa 2024.
Ni muri gahunda y’ubukangurambaga bw’Umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ bugamije kwibutsa abakoresha umuhanda ko umutekano wo mu muhanda uri mu nshingano za buri wese, basabwa kwirinda icyo ari cyo cyose gishobora kuba intandaro y'impanuka.
Ku wa Kane tariki ya 4 Mutarama 2024, hirya no hino mu gihugu, ubu bukangurambaga bwarakomeje, aho ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda bibukijwe kwirinda ibiteza impanuka igihe bawukoresha.Inkuru irambuye
Polisi irashimira abaturage uko bitwaye mu bihe by’iminsi mikuru
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umutekano muri rusange wari umeze neza mu bihe by’iminsi mikuru, ishimira abaturarwanda uko bitwaye muri ibyo bihe byo gusoza umwaka wa 2023 no gutangira umwaka mushya wa 2024.
Byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mutarama 2024, ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Samuel Dusengiyumva.
ACP Rutikanga, yavuze ko nta bibazo bikomeye byagaragaye mu gihe iminsi mikuru yizihizwaga, uhereye ku munsi ubanziriza Noheli n’Ubunani ndetse no kuri iyo minsi ubwayo.Inkuru irambuye
MUSANZE: Polisi irashimira abaturage bagira uruhare mu kurwanya ibyaha
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bagaragaza ubufatanye n’inzego z’umutekano batanga amakuru arebana n’ibishobora guhungabanya umutekano kuko bigira uruhare rufatika mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Ibi umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2024, ashimira abaturage bo mu Karere ka Musanze batanze amakuru yatumye moto yari yaraburiwe irengero mu ijoro ryo ku wa Gatatu, ibasha kugaruzwa igasubizwa nyirayo.Inkuru irambuye