Kacyiru hateraniye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda
Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hateraniye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda.
Iyi nama yahuje abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, abayobora amashami atandukanye ya Polisi, abayobora amashuri ya Polisi y’u Rwanda, n’abayobora Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’Intara, Umujyi wa Kigali ndetse no ku rwego rw’uturere, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gasana Alfred.Inkuru irambuye
Polisi irashimira abaturarwanda ku ruhare rwabo rwo kurwanya ibyaha
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturarwanda bakomeje kugaragaza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha by'umwihariko ibyaha by'ubujura.
Biturutse kuri ubu bufatanye, hirya no hino mu gihugu cyane mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo hagenda hagaragara kugabanuka kw’imibare y'ibyaha by'ubujura bikorwa ugererenyije n’uko byari byifashe mu ntangiriro z'uyu mwaka ugiye kurangira.Inkuru irambuye
RUBAVU: Abapolisi 10 basoje amahugurwa yo gucunga umutekano wo mu mazi
Abapolisi 10 bakorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza, basoje amahugurwa bamazemo ibyumweru bibiri abera mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yohereje abarimu bo mu kigo gitanga amahugurwa y’ubumenyi mu byo koga no gucubira mu mazi (Scuba Diving Centre) giherereye i Genoa mu Butaliyani.Inkuru irambuye
NYAMAGABE: Babiri bafatiwe mu cyuho batema ibiti mu ishyamba rya Leta
Mu bikorwa bya Polisi y'u Rwanda byo kurwanya abangiza ibidukikije, abagabo babiri bo mu Karere ka Nyamagabe bafashwe bigabije ishyamba rya Leta baritemamo ibiti byo gutwikamo amakara.
Abafashwe barimo ufite imyaka 40 y'amavuko na mugenzi we w'imyaka 28, bafatiwe mu mudugudu wa Gikomera, akagari ka Gakanka mu murenge wa Kibumbwe, ahagana ku isaha ya saa Moya n'igice z'umugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Ukuboza, nyuma yo gutema ibiti 6 mu ishyamba rya Leta.Inkuru irambuye
RUSIZI: Yafashwe agiye gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage
Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafatiye mu Karere ka Rusizi, umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wari ufite udupfunyika 500 tw'urumogi yari agiye gukwirakwiza mu baturage.
Yafatiwe mu murenge wa Mururu akagari ka Kagarama, umudugudu wa Cyete, ahagana ku isaha ya saa Kumi n'imwe n'igice z'umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza.Inkuru irambuye
Polisi iraburira abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge
Polisi y'u Rwanda iraburira abishora mu bikorwa byo gukora no gucuruza ibiyobyabwenge ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza gushyirwamo imbaraga kandi ko amayeri yose bagerageza gukoresha yose atahurwa ku bufatanye n’abaturage.
Byatangajwe nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, hafatiwe mu cyuho abantu umunani barimo; abasore barindwi n’umukobwa umwe, bari batekeye ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gishanga giherereye mu murenge wa Rusororo, akagari ka Kabuga I, mu mudugudu wa Karisimbi.Inkuru irambuye
GASABO: Batatu bafatanywe amacupa arenga 4000 y’amavuta yangiza uruhu
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, yafatiye mu Karere ka Gasabo abagabo batatu bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukologo nyuma yo kubagwa gitumo bafite amacupa yayo 4136.
Yafatiwe mu gipangu cy’umugabo ufite imyaka 32 ari nawe nyirayo giherereye mu mudugudu wa Karubibi, akagari ka Cyaruzinge mu murenge wa Ndera, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza.Inkuru irambuye