Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Abagera kuri 47 basoje amasomo mu Ishuri rikuru rya Polisi

Abagera kuri 47 baturutse mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitandukanye mu Rwanda, basoje amahugurwa bari bamazemo amezi atanu, abera mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

Ni amahugurwa yerekeranye n’ubuyobozi, agenerwa ba Ofisiye bato yatangiye ku itariki 31 Nyakanga 2023, yitabiriwe n’abakozi bo mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, barimo abapolisi 35 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato, 5 bo mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), 4 bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) na 3 bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).Inkuru irambuye 

GERAYO AMAHORO: Abatwara ibinyabiziga bakomeje kwibutswa kwirinda amakosa ateza impanuka

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga gukomeza gukaza ingamba z’umutekano wo mu muhanda birinda uburangare bushobora kuba intandaro y’impanuka by’umwihariko muri iyi minsi y’impera z’umwaka wa 2023 n’intangiro z’umwaka mushya wa 2024.

Ni mu bukangurambaga bw’Umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ bwakomeje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza, ku bufatanye na Société Pétrolière-SP Rwanda, icuruza ibikomoka kuri Peteroli, bwabereye ahazwi nko ku Gishushu mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.Inkuru irambuye 

Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko baburiwe

Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bahawe umuburo wo kureka ibyo bikorwa, birinda ingaruka zitandukanye babihuriramo zirimo no kuba bagwirwa n’ibirombe bakahatakariza ubuzima.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza, ahagana ku isaha ya saa sita z’amanywa, abasore batatu bo mu Karere ka Rutsiro bafashwe bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Beryl, mu mirima y’abaturage yo mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Bunyoni mu murenge wa Kivumu.Inkuru irambuye 

KAYONZA: Yafashwe amaze gutema ibiti birenga 170 mu ishyamba rya Leta

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kayonza, yafashe umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho kwigabiza ishyamba rya Leta, akaritemamo ibiti bigera ku 174.

Yafashwe ahagana ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza, mu murenge wa Mwiri,  akagari ka Kageyo mu mudugudu wa Sabasengo, iryo shyamba riherereyemo.Inkuru irambuye  

RUTSIRO: Yafashwe atwaye mu modoka amasashe ibihumbi 30

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rutsiro yafashe umugore w'imyaka 30 y'amavuko, wari utwaye mu modoka amasashe ibihumbi 30.

Yafatiwe mu murenge wa Gihango mu kagari ka Kongo-Nili, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza, ahagana ku isaha ya saa tatu n'igice, ari mu modoka yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza i Karongi afite umufuka urimo amapaki 150 y’amasashe angana n’ibihumbi 30 ubaze isashe imwe ku yindi.Inkuru irambuye 

GASABO: Babiri bafatiwe mu cyuho bagiye gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yafatiye mu cyuho abagabo babiri mu Karere ka Gasabo bari bagiye gukwirakwiza mu baturage ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Uko ari babiri, umwe ufite imyaka 47 y’amavuko na mugenzi we w’imyaka 41, bafatanywe ikilo kimwe cy’urumogi rudatotoye n’udupfunyika twarwo 220, mu mudugudu wa Cyanamo, akagari ka Kabuga II, mu murenge wa Rusororo, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza.Inkuru irambuye 

KURWANYA MAGENDU: Polisi yafashe amabalo atanu y’imyenda ya caguwa n’amasashe apima Kg 25

Mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda, byakorewe mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, yafashe abantu babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu imyenda ya magendu ingana n’amabalo 5 ndetse n’amasashe apima Kg 25.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 38 na mugenzi we w’imyaka 19, bafatiwe mu mudugudu wa Gahanda, akagari ka Butare mu murenge wa Gihombo, ahagana ku isaha ya saa tatu za mu gitondo.Inkuru irambuye