Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

INCAMAKE Y'AMAKURU Y'INGENZI YATAMBUTSE KU RUBUGA RWA POLISI MU CYUMWERU DUSOJE

Abarenga 2000 basoje amahugurwa abinjiza muri Polisi y'u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza, mu Ishuri ry'amahugurwa rya Polisi y'u Rwanda (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y'abagera ku 2072 binjiye muri Polisi y'u Rwanda n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Ni amahugurwa y'icyiciro cya 19, bari bamazemo amezi 9 biga amasomo atandukanye ajyanye no gucunga umutekano, aho abagera 1,930 batorejwe mu Ishuri ry’amahugurwa rya Gishari, 142 batorezwa mu Ishuri rikuru rya Polisi mu Karere ka Musanze. Muri bo 1,998 bakazakorera akazi muri Polisi y’u Rwanda mu gihe 74 bazakorera mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora.Inkuru irambuye 

KIGALI: Hateraniye inama nyunguranabitekerezo ku kurwanya ihohoterwa

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, habereye inama nyunguranabitekerezo yahuje abapolisikazi, hagamijwe kurushaho kunoza ingamba zo gukumira no guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibyaha bikorerwa abana.

Ni inama yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), yabereye mu kigo cy’akarere cy’icyitegererezo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE), yahuje abapolisikazi 100 bari bahagarariye bagenzi babo mu mashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda. Inkuru irambuye 

Abapolisi 88 basoje amahugurwa azabafasha kwigisha abandi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS), riherereye mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ku bapolisi 88 bayitabiriye hagamijwe kuzamura ireme ry’imyigishirize.

Ni amahugurwa yari amaze igihe cy’amezi ane, aho abayitabiriye bahuguwe  mu byiciro bibiri birimo amasomo  ajyanye n’imyigishirize y’ikoranabuhanga (ITC), yatangwaga ku nshuro ya 8 ahabwa abofisiye bato 35, n’amasomo ajyanye n’uburyo bw’imyigishirize (MOI), yatangwaga ku nshuro ya 6 yitabiriwe n’abapolisi bato na ba Su-ofisiye (NCOs) bagera kuri 53. Inkuru irambuye

Polisi irasaba abaturarwanda kwirinda icyateza umutekano mucye mu bihe by’iminsi mikuru

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturawanda kwizihiza iminsi mikuru birinda ikintu cyose gishobora kubangamira abandi no guteza umutekano mucye.

Ni Ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yagarutse ku myitwaririre igomba kuranga abaturarwanda mu minsi mikuru isoza umwaka, mu gihe bazaba bari mu bikorwa byo kuyizihiza.Inkuru irambuye 

GERAYO AMAHORO: Abatwara ibinyabiziga basabwe kurushaho kwitwararika mu bihe by’iminsi mikuru

Ibyiciro bitandukanye by’abatwara ibinyabiziga basabwe kurushaho kwitwararika, birinda ikintu cyose gishobora guteza impanuka zo mu muhanda cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023 no gutangira umwaka mushya wa 2024.

Ni ubutumwa bahawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza, mu bukangurambaga bw’Umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ bwabereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.Inkuru irambuye 

GERAYO AMAHORO: Ibigo bitwara abagenzi byasabwe kuzirikana umutekano wo mu muhanda

Polisi y'u Rwanda irashishikariza ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kurushaho gusigasira umutekano wo mu muhanda by'umwihariko muri ibi bihe by' iminsi mikuru.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza, ubwo hasozwaga amahugurwa y’icyumweru kimwe, yateguwe n'ihuriro ry'ibigo bishinzwe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange (ATPR), yitabiriwe n'abashoferi barenga 1000 baturutse mu bigo bikorera hirya no hino mu gihugu.Inkuru irambuye 

RUSIZI: Abantu babiri bafatanywe ibilo birenga 100 by’urumogi rwari ruvanze n’amakara

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z'umutekano n’abaturage mu Karere ka Rusizi, yafatanye umugabo w’imyaka 40 n’umugore w’imyaka 39 y’amavuko, imifuka ine irimo amakara avanze n’urumogi rupima Kg 108.

Bafatiwe mu murenge wa Nyakarenzo, akagari ka Kabuye mu mudugudu wa Mugerero, mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 17 Ukuboza, ahagana ku isaha ya saa tatu.Inkuru irambuye