IGP Namuhoranye yakiriye itsinda ry'intumwa zo muri Burkina Faso
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo, yakiriye itsinda ry'intumwa zo muri Burkina Faso ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Izi ntumwa zirangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Burkina Faso; Controller General Dr. Roger Ouedraogo, ziri mu ruzinduko mu Rwanda ruzamara icyumweru, zakiriwe ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ahabereye inama yahuje impande zombi.Inkuru irambuye
Amakipe ya Polisi ya Volleyball yashimiwe umusaruro yagaragaje
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye yahuye n’amakipe ya Polisi y’Umukino w’intoki wa Volleyball; mu bagabo no mu bagore, ashimira abakinnyi uko bitwaye neza mu marushanwa atandukanye yo mu gihugu no mu Karere.
IGP Namuhoranye yabashimiye umwete n’umurava byabaranze bikabafasha kugera ku ntsinzi.Inkuru irambuye
U Rwanda rwasimbuje abapolisi mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y’Epfo
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo, Polisi y'u Rwanda yasimbuje itsinda ry'abapolisi RWAFPU-III ryari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Mu masaha y'igicamunsi nibwo iri itsinda ryari rigeze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Inkuru irambuye
Polisi yasubukuye ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB) yongeye gusubukura ubukangurambaga bwo gukumira inkongi z’umuriro, abantu bibutswa gufata ingamba zo kwirinda uburangare n’indi myitwarire ishobora guteza inkongi.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Ugushyingo 2023, aya mahugurwa yatanzwe ku bakozi ba Eco Air Hotel iherereye mu Karere ka Gasabo. Inkuru irambuye
Polisi yagiranye ibiganiro n’ibigo byigenga bicunga umutekano
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru habereye ibiganiro byahuje Polisi y’u Rwanda, abayobozi n’abakozi b’ibigo n’amakoperative byigenga bikora akazi ko gucunga umutekano.
Ni ibiganiro byari biyobowe na Komiseri w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano w'ibikorwa remezo n'ibigo byigenga bicunga umutekano; Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, byagarutse ku mikorere y’ibi bigo mu bice bitandukanye by’igihugu. Inkuru irambuye
GASABO: Yafatanywe ibihumbi 100Frw y’amiganano
Ku wa Kane tariki ya 22 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Gasabo, umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, wafatanywe amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi 100 yageragezaga kugenda akwirakwiza mu baturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafatiwe mu mudugudu wa Runyonza, akagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera, aho yari amaze gutanga amwe muri yo bagasanga ari amiganano. Inkuru irambuye
RWAMAGANA: Abantu batatu bafatanywe ibilo 105 by'urumogi
Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'abaturage mu Karere ka Rwamagana yafashe abantu batatu barimo umugore n'umwana we, bari bafite urumogi rupima Kg 105.
Bafatiwe mu Kagari ka Ntunga mu murenge wa Mwurire ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo, ahagana ku isaha ya saa tatu z'ijoro.Inkuru irambuye