Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

MU MAFOTO: Gerayo Amahoro yakomereje mu nsengero

Ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda 'Gerayo Amahoro' kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Kamena, yakomereje mu bakirisitu bateraniye mu nsengero zitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Amwe mu  matorero y'abihayimana yatangiwemo ubutumwa bwa Gerayo Amahoro arimo; Abangilikani, Zion Temple, ADEPR na Restauration Church mu turere dutandukanye tw'igihugu.

Abakirisitu bibukijwe ko kwirinda Impanuka zihitana ubuzima bw'abantu bisaba ko abantu batekereza kandi bakazirikana amategeko n'amabwiriza agenga umuhanda n'uburyo bwo kuwugendamo, umutekano wo mu muhanda ukagirwa umuco atari ugutinya ibihano.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko kugeza ubutumwa bwa Gerayo Amahoro mu nsengero bizafasha abakristu kwirinda impanuka.

Yagize ati: "Mu nsengero hahurira abantu benshi baba baje gusenga. Abihaye Imana bagira uruhare rukomeye mu kugeza ubutumwa mu bakirisitu bityo ni n'inzira nziza yo gutambutsa gahunda ya Gerayo Amahoro kugira ngo umutekano wo mu muhanda nawo uhabwe umwanya mu rwego rwo kurushaho gukumira impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima."

Yakomeje agira ati:"Hafi 80 ku ijana y'impanuka ziba, ziterwa n'uburangare, nk'umuvuduko ukabije, gukoresha telefone utwaye imodoka, kunyura ku kinyabiziga ahatemewe, kutubahiriza uburenganzira bw'abanyamaguru, n'andi makosa atandukanye ari nayo ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa abakoresha umuhanda kugira ngo bayirinde.'

Ku rusengero rwa Zion Temple mu Karere ka Nyagatare, Pasiteri Munanira Bernard yashimiye Polisi y'u Rwanda kuba yaratekereje kugeza ubutumwa bwa Gerayo Amahoro mu nsengero kugira ngo na bo babashe kugenda mu muhanda batekanye.

Ati:"Turashimira Polisi y'u Rwanda ku mbaraga yashyize mu kwigisha abakoresha umuhanda uko bakwitwara kugira ngo umutekano wo mu muhanda urusheho kubungabungwa."

Yavuze ko batewe ishema no kuba nabo bari mu bagiye kugira uruhare mu kugeza ubu butumwa kuri benshi cyane cyane abakirisitu kugira ngo umutekano wo mu muhanda urusheho gusigasirwa.