Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IMIKINO: Police HC yerekeje muri Kenya mu irushanwa rya ECAHF

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino wa Handball (Police HC) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza, yahagurutse i Kigali yerekeza i Nairobi muri Kenya, ahazabera irushanwa Mpuzamahanga rihuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba no hagati (ECAHF).

Iri rushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byo mu Karere, rizatangira kuva tariki 2 kugeza tariki 9 Ukuboza 2023, i Nairobi mu murwa Mukuru wa Kenya. 

Rizitabirwa n’amakipe 9 mu bagabo ari yo; Police HC na Gicumbi HC yo mu Rwanda, UPDF HC yo muri Uganda, na Juba City yo muri Sudani y’Epfo  n’amakipe 5 yo mu gihugu cya Kenya kizakira irushanwa ari yo; NCPB, Black Mamba, GSU, Equity Bank, na KDF HC.

Amakipe 6 ni yo azitabira iri rushanwa mu bagore ari yo; Nairobi Water, NCPB na KDF zo muri Kenya, Nkajja yo muri Uganda, JKT yo muri Tanzania na Juba City yo muri Sudani y’Epfo.

Mbere yo kwerekeza muri iri rushanwa, abakinnyi b’ikipe ya Police HC babanje guhurira mu myitozo yaberaga mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, itegura abakinnyi kwitabira iri rushanwa bamazemo igihe cy’ibyumweru bibiri.

Umutoza wa Police HC, CIP (rtd) Antoine Ntabanganyima aravuga ko abakinnyi biteguye neza iri rushanwa kandi ko hari icyizere cyo kuryegukana.

Yagize ati:”Irushanwa turyiteguye neza, abakinnyi bameze neza bose nta n’umwe wavunitse, twamaze igihe cy’ ibyumweru bibiri bari hamwe mu myitozo, nta kintu na kimwe kibura, ubuyobozi bushyigikiye ikipe, igisigaye ni ukujya guhangana n’andi makipe tugahesha ishema Igihugu cyacu.”

Akomeza avuga ko imyitozo bakoze yafashije abakinnyi kuzamura urwego hakiyongeraho no kuba bamaranye igihe mu ikipe ari amahirwe azabafasha kwitwara neza.

Ati: ”Abakinnyi b’ikipe yerekeje muri Kenya, barimo 13 basanzwe bahamagarwa mu makipe y’Igihugu, haba mu ikipe y’abakuru no mu y’abari munsi  y’imyaka 18, kandi hafi ya bose uko ari 16, bamaranye igihe kinini mu ikipe, bizafasha ikipe gukorera hamwe no gutanga umusaruro yitezweho.”

Umutoza Ntabanganyimana avuga kandi ko muri iri rushanwa, Police HC izahuriramo n’amakipe akomeye nka Cereals yo muri Kenya na Gicumbi HC yo mu Rwanda, ariko ko ayo makipe yose bamaze guhura kenshi, bakabona imikinire yayo, bityo ko hari icyizere cy’uko Ikipe ya Police HC izabyitwaramo neza ikabasha kwegukana intsinzi.”

Police HC imaze gutwara iri irushanwa rya ECAHF inshuro enye. Tariki 04 Ukuboza 2021 ni bwo iheruka kwegukana igikombe cy’iri rushanwa ryari ryabereye mu gihugu cya Tanzania nyuma yo gutsinda ikipe ya Cereals. 

Mu mwaka wa 2022 Police HC ntabwo yitabiriye iri rushanwa bitewe n’uko yari mu myiteguro yo kwitabira imikino ihuza Polisi zo mu karere k’Iburasirazuba (EAPCCO) iza no kuryegukana.